Uganda: Abanyarwanda bane bakurikiranyweho kwica umwangavu w'imyaka 19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yemeje ko uwishwe yitwaga Diana Wase wari ufite imyaka 19.

Bikekwa ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, mu gace ka Nyarushanje mu Karere ka Rukungiri mu Burengerazuba bwa Uganda.

Chimpreports yatangaje ko abakuriranyweho icyo cyaha ari abasore n'inkumi bane bari hagati y'imyaka 17 na 19 bakoraga akazi ko mu kabari kandi bose bakomoka mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yasobanuye ko abo Banyarwanda bakurikiranyweho kwica umuntu n'uwo wapfuye bose bakoraga mu kabari k'uwitwa Kashaija.

Intandaro y'urupfu rwa Diana ni imirwano yavutse ubwo abo Banyarwanda bane bari bagiye kunywa itabi, baka nyakwigendera ikibiriti yari afite ngo bagikoreshe ariko biramurakaza bituma batangira kurwana.

Babaye nk'abamuteraniraho baramukubita kugeza yituye hasi.

Ibyo bimaze kuba bahise bamujyana Kigo Nderabuzima cya St. Andrews ariko ahageze akomeza kumera nabi yoherezwa ku Bitaro bya Kisizi ariko na byo biba iby'ubusa, yitaba Imana.

Maate yavuze ko iyo mirwano ubwo yari imaze kuba Polisi yahise yitabazwa ita muri yombi abo bose bakekwaho urwo rupfu, ndetse itangira n'iperereza kugira ngo abarugizemo uruhare bose bashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yemeje ko uwishwe yitwaga Diana Wase wari ufite imyaka 19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-abanyarwanda-bane-bakurikiranyweho-kwica-umwangavu-w-imyaka-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)