Ingo 621 z'i Burera zibanye mu makimbirane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi uyu muyobozi w'Akarere yabitangaje nyuma y'igitaramo Senderi International Hit yakoreye mu Karere ka Burera cyari kigamije kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Meya Mukamana n'abagize Inama Njyanama y'aka Karere bifatanyije n'uyu muhanzi mu kwishimira ibikorwaremezo byagejejwe muri aka Karere.

Uyu muyobozi w'aka Karere yasabye abaturage kubana neza, birinda amakimbirane yo mu ngo kuko ariyo akurura ibibazo byinshi birimo igwingira, imirire mibi n'ibindi byinshi.

Yakomeje agira ati 'Ubu twari twabaruye ingo 621 zabanaga mu makimbirane ariko twarazisuye turaziganiriza, izisigaye turimo gufatanya n'abafatanyabikorwa cyane cyane abanyamadini kugira ngo dufatanye mu byerekeye no kongera kubegera, abantu baba barasezeranye bakundanye ngo twongere tubigishe ibyerekeranye no kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.''

Meya Mukamana yavuze ko muri Kanama bateganya ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire nk'uburyo buzabafasha kuganiriza imiryango myinshi, gusezeranya abantu babanye batarasezeranye aho ari nabo bakunze kugirana amakimbirane.

Ati 'Turongera kandi no kubibutsa indagagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda, aho tuzi neza ko umuryango ariryo shingiro ry'iterambere ry'umuryango, ntabwo rero twifuza ababana mu makimbirane.''

Akarere ka Burera kagabanyije ubukene ku kigero cya 22%. Ubuyobozi buvuga ko ibibazo by'amakimbirane mu ngo bigabanutse abaturage benshi bakwiteza imbere kurushaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yatangaje ko nyuma y'uko babaruye ingo 621 zifitanye amakimbirane, batangiye kuzisura no kuziganiriza kugira ngo ziyavemo.
Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yatangaje ko nyuma y'uko babaruye ingo 621 zifitanye amakimbirane, batangiye kuzisura no kuziganiriza kugira ngo ziyavemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-ingo-621-zibanye-mu-makimbirane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)