U Rwanda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano mu nzego zirimo ubuhinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hanashyizwe kandi umukono ku masezerano agamije gushyiraho ibiro by'Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali nk'intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 26 Nyakanga 2025, ubwo ibihugu byombi byari byahuriye mu nama ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye yabaye ku nshuro ya 16 igamije kwigira hamwe uko umubano w'ibihugu byombi uhagaze, umusaruro uri mu mikoranire y'impande zombi ndetse n'aho gushyira imbaraga.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza, yemeza ko Tanzania ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bw'u Rwanda binyuze mu korworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam cyinyuzwaho 70% by'ibicuruzwa rutumiza mu mahanga.

Yashimangiye ko ibihugu byombi bisanganywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Yakomeje ati 'U Rwanda rufite umubano mwiza n'ubufatanye bw'igihe kirekire na Tanzania. Ubufatanye bwacu burenze kure ubusanzwe bushingiye ku buhahirane, kuko bushingiye ku mateka duhuje, umuco uhuje abaturage bacu ndetse n'indangagaciro duhuriraho zishingiye ku ntego rusange yo guteza imbere abaturage bacu.'

Yashimye ko umubano w'ibihugu byombi wateye imbere cyane binyuze mu miyoborere myiza y'abakuru b'ibihugu, yashyizeho urufatiro rukomeye rwo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Yagaragaje ko kandi ubufatanye bw'ibihugu byombi bunakomereza mu miryango bihuriyeho irimo uwa Afurika y'Iburasirazuba, EAC ,kandi bihuje intego yo guteza imbere uyu muryango kugira ngo hatezwe imbere urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa.

Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kuzamura ishoramari no gufungurira amarembo abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania.

Ati 'U Rwanda ni umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania. Niba ibicuruzwa birenga 70% binyura muri Tanzania, bisobuye ko u Rwanda ari ingirakamaro ku byambu byacu.'

Yagaragaje ko ibihugu byombi biri kuganira ku buryo bwo kunoza urushya n'uruza, yemeza ko umushinga wo kubaka Gari ya moshi ihuza Kigali na Isaka muri Tanzania ukiri muri gahunda.

Yagaragaje kandi ko Abanya-Tanzania bakomeje gushora imari mu Rwanda mu ngeri zinyuranye zirimo n'urwego rw'ingufu aho hari bamwe bubatse ibigega by'ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli.

Yavuze ko hari amasezerano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, mu ngeri zinyuranye zirimo urwego rw'itangazamakuru, ikoranabuhanga na Internet.

Hanaganiriwe kandi ku rwego rw'ubukerarugendo ku buryo ibihugu byombi bishobora kuzuzanya mu kubuteza imbere, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ibikorwa by'ishoramari ku mpande zombi.

Ubwo Minisitiri Nduhungirehe yashyiraga umukono ku masezerano
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Tanzania ifatiye runini u Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo na mugenzi we w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Tanzania
Ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Abaminisitiri bombi bagaragaje ko haganiriwe ku ngingo zitandukanye
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, ashyira umukono ku masezerano
U Rwanda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano mu nzego zirimo ubuhinzi
Ibihugu byombi bigaragaza ko umubano wabyo ukomeje kubyarira umusaruro buri ruhande

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-tanzania-byashyize-umukono-ku-masezerano-mu-nzego-zirimo-ubuhinzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)