Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 23 Nyakanga 2025, aho ibigo byombi byiyemeje gufatanya mu kuzamura ubushobozi bw'abagore hibandwa ku bana b'abakobwa bacikirije amashuri, ababyaye imburagihe, abakorewe ihohoterwa n'abandi.
Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko aya amasezerano azibanda ku gufasha abana b'abakobwa babyara bakiri bato kuko ari bo usanga bafite ibibazo byinshi birimo guta ishuri, kutagira amikoro ahagije n'ibindi.
Yahamije ko ku bufatanye na Equity Bank Rwanda Plc, bazashyira mu bikorwa ihame ry'uburinganire uhereye ku bakiliya, kugeza mu myanya y'ubuyobozi ya banki.
Yagize ati 'Twe dufite ubunararibonye mu kwimakaza iri hame ry'uburinganire noneho bo bakaba bakora nka banki ariko bakorera umuryango Nyarwanda, umuryango urimo abagabo n'abagore. Rero ubu bufatanye ni ukugira ngo tubafashe mu bikorwa by'imbere nka banki ariko noneho no gufasha Abanyarwanda muri rusange.'
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yasobanuye ko mu bikorwa bizakorwa harimo kwigisha abagore n'abakobwa ibijyanye n'ubucuruzi, gukora imishinga, kubashakira amasoko ndetse no kubaha imari.
Yasobanuye ko kugirana imikoranire na GMO bigiye gutuma barushaho kunoza serivisi batanga nka banki ndetse bakomeze no gufashanya guteza imbere umugore.




