U Rwanda mu mushinga w'ibitaro bya miliyari 14 Frw bizafasha impunzi zirenga ibihumbi 15 kwivuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitaro bya Ngarama byubatse mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo. Bifite ibitanda 132 bishobora kwakira abarwayi barwariramo.

Ni ibitaro byo ku rwego rw'Akarere, bikorera mu gace karimo ibigo nderabuzima umunani harimo n'icyo mu Nkambi ya Nyabiheke icumbikiye impunzi z'Abanye-Congo barenga ibihumbi 15.

Byashinzwe mu 1987, biha serivisi abaturage barenga 187518. Amakuru agaragara ku rubuga rw'ibi bitaro yerekana abarwayi baba bari mu bitaro ari 72% by'ubushobozi bw'ibitanda bihari, abenshi bakamaramo iminsi itanu.

Umunyamabanga Uhoraho wa MINEMA, Philippe Habinshuti, ubwo yatangaga ibisobanuro kuri Komisiyo ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo bya Leta, PAC, ku wa 7 Nyakanga 2025, yavuze ko ibi bitaro byavuguruwe mu murongo wo gufasha impunzi n'abatuye agace kubona ubuvuzi bwiza.

Ati 'Ni ibitaro bimaze igihe kinini, bifite inyubako zishaje ku buryo byari bigeze mu gihe cyo gusanwa ariko noneho twebwe hariya dusanzwe tuhafite inkambi ya Nyabiheke irimo impunzi zirenga ibihumbi 15. Bivuze ko ibitaro biba byarongerewe abantu baza kubisabamo serivisi.'

'Kuba harakozwe uyu mushinga duhuriyeho na Minisiteri y'Ubuzima kugira ngo byagurwe binavugururwe, ni ikintu cyiza kugira ngo izo serivisi zitangwe, zitangirwe ahantu heza ariko tunungukiremo kubisana.'

Mu kuvugurura ibi bitaro habanje ibitaro by'ababyeyi (Maternity) byatwaye miliyari 4 Frw.

Imirimo yo kubaka ibitaro by'ababyeyi yararangiye, ndetse ibikorwa byose muri rusange bigeze kuri 98%. Ibikoresho bijyanye no kubaga ababyeyi byatumijwe, bikatangira gukoreshwa mu bitaro by'ababyeyi mu mpera z'Ukwakira 2025.

Ati 'Haherewe ku bitaro by'ababyeyi (maternity) ariko hateganyijwe n'icyiciro cyo kuvugurura izindi serivisi kugira ngo ibitaro byose bibe bimeze neza. Ni ikintu rero tubona kizatanga umusaruro, kizafasha impunzi twebwe dushinzwe kugira ngo zibone serivisi z'ubuvuzi zimeze neza ariko bigafasha n'abaturage bazakiriye babana na zo hariya.'

Habinshuti yasobanuye ko bimwe mu bikoresho byifashishwa mu nzu y'ababyeyi bihari, ndetse bishobora gukoreshwa muri iyo nzu nshya, ibikoreshwa mu bikorwa byo kubaga ababyeyi bijyanye n'ibitaro bishya akaba ari byo bigitegerejwe.

Ibitanda biri mu Bitaro bya Ngarama bigenewe ababyeyi ni 36, ariko ibishya birimo ibitanda 140.

Icyiciro cya kabiri cyo kuvugurura Ibitaro bya Ngarama kizatwara miliyari 10 Frw, umushinga wose ukazarangiza kubakwa mu Ukwakira 2026.

Ati 'Hazaba harimo serivisi zindi zikorera ku bitaro, harimo ubuvuzi rusange, inyubako y'ubuyobozi, serivisi zindi zakoreraga mu bitaro zitari inzu y'ababyeyi inyubako yindi izashobora kuzifasha.'

Magingo aya ingengo y'imari yose ijyanye no kubaka ibi bitaro inyuzwa muri Minema, ariko ibijyanye n'ibikorwa by'ubuvuzi bikazakorwa na Minisiteri y'Ubuzima.

Ati 'Uburyo umushinga wateguwe, ni mu rwego rwo gushyiraho ibikorwaremezo bifasha impunzi n'abaturage bazakiriye ariko mu kubishyira mu bikorwa bikajya muri Minisiteri ibishinzwe.'

Kugeza ubu mu nkambi zose zo mu Rwanda haba ibigo nderabuzima bitanga ubuvuzi bugezweho abatahaboneye serivisi bakajya mu bitaro bibegereye kandi bagakoresha mituweli nk'abenegihugu.

Umunyamabanga Uhoraho wa MINEMA, Philippe Habinshuti yavuze ko ibitaro bya Ngarama bizatuma impunzi zibona ubuvuzi bwiza
Minema yasobanuye ko bitarenze Ukwakira 2025 ibitaro by'ababyeyi bizaba bikora neza
Abadepite bagize PAC bagaragaje ko ibikorwa byo kurangiza maternity mu bitaro bya Ngarama yatinze kurangira

Amafoto: Nzayisingiza Fidele




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-mushinga-w-ibitaro-bya-miliyari-14-frw-bizafasha-impunzi-zirenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)