Iyicwa ry'uyu musore ryamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Akabenda mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya.
Bamwe mu baturage bari bamubonye ku manywa, bavuze ko uyu musore yari yagiye mu Karere ka Rwamagana kureba mwene wabo. Ahageze ngo yatangiye gusengerera abantu batandukanye, baza kumenya ko yavuye iwabo bagurishije isambu bagabana amafaranga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya Mukantambara Brigitte, yabwiye IGIHE ko iperereza ryahise ritangire ngo hamenyekanye icyishe uyu musore.
Yagize ati 'Twabimenye saa Kumi z'ijoro baduhamagaye batubwira ko babonye umuntu mu muhanda wapfuye, bamusanze ku muhanda munini wa kaburimbo. Twahageze n'inzego z'umutekano duhita dutangira gukurikirana kugira ngo turebe icyamwishe niba yishwe n'abantu cyangwa niba ari ikindi kintu cyamwishe ntabwo turabimenya.''
Gitifu Mukantambara yavuze ko uyu musore yari yaje muri uyu murenge aturutse mu Karere ka Gatsibo nyuma y'aho iwabo bagurishije isambu bakagabana amafaranga, bigakekwa ko yishwe akamburwa ayo mafaranga.
Ati 'Ejo yiriwe inaha ari kunywa inzoga ndetse anafite ayo mafaranga niyo makuru twahawe, ubu inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza. Abaturage barasabwa gukaza amarondo no kwirinda ubugizi bwa nabi kuko uwo iperereza rizagaragaza ko yagize uruhare mu rupfu rwe azabihanirwa kandi bikomeye.''
Bamwe mu baturage bavuga ko ubwo uyu musore yageraga muri uyu mudugudu bamubonye asangira inzoga n'umuvandimwe we yari yaje kureba, bakaba bongeye kumubona mu gitondo yapfuye.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-w-imyaka-20-yasanzwe-ku-muhanda-yapfuye