Iby'iyi ntambwe u Rwanda rushaka gutera mu bijyanye n'ikoreshwa ry'ibinyabiziga by'amashanyarazi, Ambasaderi Kimonyo yabigarutseho mu kiganiro yatanze kigaruka kuri gahunda y'u Bushinwa yo kubaka hirya no hino ku Isi ibikorwaremezo bitandukanye hagamijwe kwimakaza ubuhahirane, izwi nka 'Belt and Road Initiative'.
Binyuze muri iyi gahunda, Amb. Kimonyo yagaragaje ko u Rwanda rwabashije kugera ku bikorwaremezo bitandukanye rubifashijwemo n'u Bushinwa.
Yagaragaje ko kugeza ubu u Rwanda rukomeje gutera intambwe nziza mu bijyanye n'ikoreshwa ry'ibinyabiziga by'amashanyarazi, hagamijwe kurengera ibidukikije no kwirinda ihumana ry'ikirere.
Amb. Kimonyo yavuze ko kuri ubu Leta y'u Rwanda iri mu biganiro n'ibigo byo mu Bushinwa bikora ibinyabiziga by'amashanyarazi kugira ngo bitangize mu gihugu inganda zibiteranya.
Ati 'U Rwanda kuri ubu rurayoboye mu bijyanye no gukoresha imodoka na moto by'amashanyarazi, hashimwe cyane ibigo byo mu Bushinwa byahanze ikoranabuhanga nk'iri. Kuri ubu turi mu biganiro n'ibigo by'Abashinwa bifite ubushake bwo gushinga inganda ziteranya (ibi binyabiziga) mu Rwanda kugira ngo abantu babone byoroshye ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse tugire umwuka mwiza wo guhumeka.'
Amb. Kimonyo ntiyigeze atangaza amazina y'inganda ziri mu biganiro n'u Rwanda, gusa muri Mata 2025, Leta yinjiye mu mikoranire n'uruganda rwo mu Bushinwa, Chery International ruri mu zizobereye mu gukora imodoka muri iki gihugu cyane cyane izikoresha ingufu z'amashanyarazi.
Impande zombi zemeranyije gukorana mu bijyanye n'ibinyabiziga bikoresha umuriro w'amashanyarazi, ingufu zitangiza ikirere, ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Chery International ni ikigo cyamenyekanye cyane mu bijyanye no gukora imodoka mu Bushinwa, ndetse kiza guca agahigo ko ari cyo cya mbere cyo muri iki gihugu cyagurishije bwa mbere imodoka zirenga miliyoni imbere mu gihugu.
Bitewe na gahunda zitandukanye u Rwanda rwagiye rushyiraho, buri mwaka mu gihugu hinjira abashoramari bashya bifuza gushyira amafaranga mu bijyanye no gushyiraho uburyo bw'ubwikorezi no gutwara abantu butangiza ikirere.
Mu bigo biri muri iri shoramari mu Rwanda harimo VW Mobility Solutions, Victoria Autofast Rwanda, Kabisa, Ampersand, Rwanda Electric Motorcycle Ltd na Safi/Gura Ride.
Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko gahunda Leta y'u Rwanda yihaye yo gutangira gukoresha imodoka z'amashanyarazi izarusaba nibura gushora agera kuri miliyoni 900$ (arenga miliyari 930 Frw).
Aya mafaranga azakoreshwa mu kugeza izi modoka mu gihugu ndetse no gushyiraho ibikorwaremezo bitandukanye zikenera kugira ngo zikore neza. Uru kandi ni urugendo rudashoboka bitagizwemo uruhare n'abashoramari.
Guverinoma y'u Rwanda yafashe gahunda yo korohereza abashoramari bari muri uru rwego haba mu buryo bw'amafaranga cyangwa n'ubundi bwose bushoboka.
Mu byo aba bashoramari bazagabanyirizwa harimo n'igiciro cy'amashanyarazi kuri sitasiyo izi modoka zizajya zikoresha zongerwamo amashanyarazi. Ikindi, ni uko ibyuma bisimbura ibindi by'izi modoka bizajya bigabanyirizwa umusoro.
Uretse kutishyura umusoro ku nyongeragaciro no kuri gasutamo, ibi byuma bizajya byishyura umusoro ugabanyijeho 5%.
Ubundi bufasha aba bashoramari bazahabwa harimo kuba batazajya bishyura ubukode bw'aho bubatse sitasiyo z'amashanyarazi mu gihe cyose ari ku butaka bwa Leta.
Imodoka zo muri ubu bwoko kandi ngo zizajya zihabwa ibirango byihariye ku buryo zizajya zoroherezwa kubona aho guparika. Mu gihe izi modoka ziri gukoreshwa mu bikorwa by'ubucuruzi, zizajya zoroherezwa kubona ibyangombwa.
Mu gihe Leta igiye gukodesha imodoka mu bikorwa bitandukanye, hazajya haherwa kuri izi zikoresha amashanyarazi. Mu gihe ibigo bizikora n'ibizicuruza bizajya bigabanyirizwa umusoro kandi bigashyirirwaho igihe runaka bizajya bimara bitawishyura.
Nubwo gushyira mu bikorwa gahunda y'ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda bisa n'ibihenze, Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu gihe kirekire ibifitemo inyungu.
Mu nyigo yakozwe na Guverinoma byagaragaye ko bizagera mu 2025 u Rwanda rumaze kuzigama arenga miliyari 20 Frw yajyaga agenda mu bikorwa byo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga.
Ku rundi ruhande, u Bushinwa ni igihugu kimaze gutera imbere mu ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi haba mu kuzikora cyangwa kwitabira ikoreshwa ryazo.
Kugeza mu mpera za Ukuboza 2024, imodoka zikoresha amashanyarazi zari zihariye 8,9% by'imodoka zose ziri muri iki gihugu. Muri uwo mwaka ku isoko ry'u Bushinwa hinjiye ubu bwoko bw'imodoka zibarirwa muri miliyoni 11, bingana n'izamuka rya 51,5% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.
Imodoka zose zagurishijwe mu Bushinwa mu 2024, izakoresha amashanyarazi zari zihariye 47,6%.
Mu nganda zo mu Bushinwa ziza ku isonga mu gukora imodoka z'amashanyarazi harimo BYD, Geely Auto Group, SAIC Motor, GAC Aion, Li Auto, NIO na Changan Automobile.
