Tanzania: Abashakashatsi batunguwe no gusanga ibikeri mu mpinga z'Umusozi wa Kilimanjaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashakashatsi bahoze batekereza ko kuri ubu butumburuke hadashobora kuboneka ibinyabuzima birimo ibiba mu mazi nk'ibikeri, kuko hakonja cyane, umwuka mwiza wo guhumeka uba ari muke, kuko uko uzamuka ariko ugabanyuka, hakaba ubukonje bwinshi cyane bubangamira ibikeri n'ibindi.

Abo bashakashatsi bafatanyije n'abo mu Kigo cy'Ubukerarugendo cya Altezza Travel bavumbuye icyo gikeri muri Gicurasi 2024, gihita kijya gukorerwaho ubushakashatsi.

Bari bagamije kumenya niba havumbutse ibikeri bishya biba aho hantu, cyangwa ari ibindi bizwiho kuba mu ahantu hakonja cyane. Nta kigeri cyari cyizwiho kuba ku butumburuke bwa metero zirenga 3000 muri Afurika.

Prof. Alan Channing usanzwe ari inzobere mu bijyanye n'urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko mu bikeri n'imitubu muri North-West University yo muri Afurika y'Epfo na we yarabyemeje, avuga ko nta gikeri nk'icyo cyabayeho muri Afurika.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byoherejwe mu Kigo cya Tanzania gishinzwe Ubushakashatsi ku nyamaswa zo mu Gasozi, TAWIRI, nyuma hategurwa ibikorwa byo kubwagura.

Hagati yo ku wa 20 na 25 Gashyantare 2025 abashakashatsi bagiye mu migezi ituruka ku Musozi wa Kilimanjaro iri mu ntera iri hagati ya metero 3500 na metero 4000, babonamo ibikeri bitandukanye.

Nyuma hafashwe impagararizi z'uturemangingo ndagasano zabyo bajya gukora ubusesenguzi muri laboratwari zo muri Afurika y'Epfo, bigaragara ko ibyo bikeri biri mu bwoko buzwi nka 'Amietia wittei'.

Ni ibikeri byabonywe ko bishobora kuba ahantu hari ku butumburuke bwo hejuru kurusha ubwatekerezwaga.

Icyakora abashakashatsi bagaragaje impungenge z'uko ibyo bikeri bibangamiwe n'ibibazo bitandukanye nk'amazi yandura bigizwemo uruhare n'abajya gusura Umusozi wa Kilimanjaro, kubura amazi ahagije, bigizwemo uruhare n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, kuribwa n'inyoni n'ibindi.

Umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi witwa Dmitrii, yagaragaje ko Umusozi wa Kilimanjaro ubumbatiye urusobe rw'ibinyabuzima ariko hadashyizweho ingamba zo kuwubungabunga rwakwangirika.

Ati 'Twizeye ko ubu bushakashatsi buzatanga umurongo ngenderwaho w'uko iki gice cyabungwabungwa ndetse hagakorwa n'ubundi bwisumbuye kuri iyi ngingo. Mu bwo twakoze twatekerezaga ko hari n'ibindi bikeri byaba mu butumburuke bwa metero zirenga 4050 ariko nta migezi ihari bigatuma kubaho kwabyo bigorana.'

Umusozi wa Kilimanjaro uherereye mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Tanzania hafi na Kenya. Ni wo muremure muri Afurika kuko ufite ubutumburuke bwa metero 5.895.

Umusozi wa Kilimanjaro wabonyweho ibikeri bishya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ku-musozi-wa-kilimanjaro-havumbuwe-ibikeri-bishya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)