Nyagatare: Abarenga 4000 bakoze urugendo rwo kwibohora rw'ibilometero 21 n'amaguru (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urugendo rwatangiriye kuri Sitade ya Nyagatare kuri uyu wa 2 Nyakanga 2025 ahagana saa Tatu.

Nyuma y'amasaha atandat, aba mbere bari bageze i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahari indake Perezida Kagame yabagamo mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu bitabiriye uru rugendo harimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abayobozi mu nzego z'umutekano, abaturage ndetse n'urubyiruko rutandukanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko uru rugendo ari uburyo bumwe mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora no kumenyekanisha aya mateka.

Ati "Rudufasha gushima ubutwari n'ubwitange bw'Inkotanyi zabohoye iki gihugu, hanyuma tukanafata n'umwanya tukaganira turi aha tureba ibyo tumaze kugeraho. Tukanaganira no ku byo tugiye gukora mu gihe kiri imbere."

Meya Gasana yavuze ko muri iyi myaka 31 bafite byinshi bishimira Akarere ka Nyagatare kagezeho.

Yavuze ko bari bafite igice kinini cyari Pariki y'Akagera kitari gituwe ariko ubu hose haratuwe kandi abaturage barahinga bakeza.

Ikindi ni uko bafite amashuri arenga 200, amavuriro n'ibindi byinshi bituma buri muntu wese yishimira gutura i Nyagatare.

Uwiringiyimana Violette utuye mu Mudugudu wa Kabusunzu mu Kagari ka Nyagatoma mu Murenge wa Tabagwe ati 'Twavomaga kure, tukavoma amazi mabi none ubu turashimira Leta ko batwegereje amazi meza yatumye tureka kuvoma mu bishanga. Ubu nta kibazo cy'isuku nke tukigira mu ngo zacu.''

Shumbusho Jean yavuze ko yungukiye byinshi muri uru rugendo, amenya ko kugira ngo igihugu kigire umutekano, hari benshi bitanze abandi bakamena amaraso yabo ngo Abanyarwanda babeho neza.

Ati 'Nihaye umukoro wo kurushaho gusigasira ibyagezweho. Ikindi nafashe umwanzuro wo gukoresha duke mfite nkiteza imbere.''

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ibice byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu ari ahantu hafite amateka akomeye kandi bifuza ko urubyiruko rwayigiraho byinshi.

Ati 'Ntabwo ari urugendo bakora bagamije kwishimisha gusa, ni uburyo bwo kwibuka ko ingabo zaharaniye kubohora iki gihugu zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, zakibohoye zigenda n'amaguru ahantu hanini. Banigiramo amateka yo kumenya ko igihugu cyavuye kure noneho bakumva ko bafite uruhare mu kucyubaka no gusigasira ibyagezweho.''

Akarere ka Nyagatare ni ko katangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990. Uretse ku i Gikoba hari indake Perezida Kagame yabagamo, hari n'agace kiswe Agasantimetero kabagamo ingabo zari iza RPA.

Guverineri Rubingisa, yavuze ko bifuza ko amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu afasha urubyiruko rwinshi mu kubungabunga ibyagezweho
Abitabiriye urugendo rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora harimo n'Ingabo z'u Rwanda
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bishimira byinshi byagezweho muri iyi myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye
I Nyagatare hakorewe urugendo rwo kwibohora rungana n'ibilometero 21
Urugendo rwo kwibohora rwitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'abo mu nzego z'umutekano
Abaturage bo mu Ntara y'Iburasirazuba bakoze urugendo rwo kwibohora rungana n'ibilometero 21 n'amaguru. Ni urugendo rugamije kwishimira imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye

>

Urugendo rwo kwibohora rwabereye i Nyagatare rwavaga kuri Stade ya Nyagatare rwerekeza i Gikoba
Urugendo rwo kwibohora rwabereye i Nyagatare rwitabiriwe n'abana n'abakuze bose bishimira ibimaze kugerwaho mu iterambere

<doc857691|center




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abarenga-4000-bakoze-urugendo-rwo-kwibohora-rw-ibilometero-21-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)