Rwamagana: Urubyiruko rugera kuri 17 rwatawe muri yombi kubera urugomo n'ubusinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa byatangiye mu minsi ishize ubwo hafatwaga abagera kuri 12, mu gihe mu ijoro ryacyeye hafashwe abandi batanu. Bose bafatiwe mu Mudugudu wa Akabenda mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya, iyi santere ikaba inakora ku Murenge wa Mwulire.

Muri iki gice cyegereye inganda hakunda kuboneka urugomo rwinshi ruturuka ku businzi rukunze gukorwa n'urubyiruko.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko uru rubyiruko rwafatiwe mu isantire y'Akabenda ihana imbibi n'imirenge ibiri, aho hari urujya n'uruza ku buryo ari agace kabonekamo ibyaha byinshi.

Yagize ati 'Ni isantire ihana imbibi n'imirenge ibiri ku buryo hari urujya n'uruza, ubona ko ari mu gace kahariwe inganda ku buryo hagaragara imirimo myinshi. Bituma rero hahora urujya n'uruza rimwe na rimwe hakaba hanagaragara urugomo.''

Yakomeje agira ati 'Mu minsi ishize hakozwe ibikorwa bihuriwe n'inzego z'ibanze na Polisi, hafatirwa urubyiruko rugera kuri 12 bakoraga ibikorwa by'urugomo, ubusinzi, kwicuruza, bose bagejejwe mu kigo ngororamuco ubu bari kugororwa.''

SP Twizeyimana yavuze ko mu byo bafatiwe harimo gukubita no gukomeretsa, kunywa ibiyobyabwenge ndetse no kubicuruza, aho hanamenwe inzoga z'inkorano za kanyanga litiro zirenga 3000, hanafatirwa urumogi.

SP Twizeyimana yakomeje agira ati ''Ubutuma dutanga ni uko abaturage bakwiriye kugira uruhare mu kwicungira umutekano, birinda ibikorwa byose binyuranyije n'amategeko ndetse bajya inama ku baturage bagenzi babo kwirinda kwinjandika mu bikorwa binyuranyije n'amategeko, bagatanga amakuru ku babirenzeho ku buryo tubasha gukumira icyaha kitaraba no gukumira ubundi bugizi bwa nabi.''

Muri iyi santere haherutse gupfira umusore w'imyaka 20 wari waturutse mu Karere ka Gatsibo aje kureba umuvandimwe we, bigakekwa ko yishwe n'abantu babanje kumwambura amafaranga yari yagurishije isambu.

Urubyiruko rugera kuri 17 rwatawe muri yombi kubera urugomo n'ubusinzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-urubyiruko-rugera-kuri-17-rwatawe-muri-yombi-kubera-urugomo-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)