Ibyihariye kuri Habib Center, umuturirwa wa mbere muremure muri Rubavu washibutse ku mugati (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagenda mu Mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu bazabona inyubako y'umuturirwa wa mbere muremure ukora ku mihanda ibiri ya kaburimbo imbere y'isoko rya Gisenyi rishaje, yashibutse ku bucuruzi bw'umugati ikuzura itwaye arenga Miliyari 2 Frw.

Umugati wo kwa Habib watangiye gukorwa mbere gato yo mu 1975, bivuze ko umaze imyaka irenga 50 ukorwa ndetse utaranahindurirwa umwihariko wawo nk'uko Uwineza Johnson, Umuyobozi wa Habib Center Building yabitangarije IGIHE.

Ati 'Habib Center, ni inzu yubatse ku buso bwa metero kare 1,100 yashibutse ku mugati watangiye gukorwa mbere gato ya 1975, n'uyu munsi ukaba utarahindurirwa umwihariko wawo, kandi uzagumaho.'

Uwineza avuga ko iyi nyubako imaze amezi ane itangiye gukorerwamo, ndetse yose ikorerwamo ku kigero cy'i 100%.

Akomeza avuga ko iyi nyubako igeretse gatanu, hatabariwemo igice cyayo cyo hasi (Ground Floor) kigiye kwimukiramo iguriro rya Habib Supermarket, mu gihe hagitegerejwe ko aho yari isanzwe ikorera naho hubakwa indi nyubako kuko hatakijyanye n'igihe.

Uwineza ahamya ko iyi nyubako ifite agashya yihariye yonyine 'Nitwe twenyine dufite inyubako ifitemo Parking mu nyubako yo hejuru.'

Ntibisanzwe ko inyubako z'imiturirwa uzasanga ibice byazo byo hejuru bikodeshwa amafaranga menshi, ariko kuri iyi nyubako igice cyayo cyo hejuru gikodeshwa amafaranga angana n'icyo hasi, kuko hari Restaurant ifite umwihariko wo kuba uhari wese aba yitegeye Umujyi wa Goma n'inkengero zawo, utibagiwe n'ikiyaga cya Kivu.

Iyi nyubako kandi ibice byayo binini byafashwe n'ibigo binini birimo banki, Restaurant na Gym, ikorerwamo n'abanyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye nka Amerika, u Buhinde n'Abanyarwanda baje gushora imari mu Karere ka Rubavu.

Uwineza avuga ko mu ntego za Habib wubatse iyi nyubako yifuzaga kugira uruhare mu gutuma Gisenyi isa neza.

Ati 'Si ugutuma Umujyi wa Gisenyi usa neza gusa, kuko Habib yanifuzaga ko umugati wacururizwa mu nyubako isa neza, ari nayo mpamvu igice cy'inyubako cyo hasi kigiye kwimukiramo iguriro.'

Iyi nyubako ifite uburyo bwinshi bwashyizweho bukoreshwa mu kurengera ibidukikije, nk'aho hakoreshwamo ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba ngo zunganire amashanyarazi.

Mu kubaka iyi nyubako abafite ubumuga ntibibagiranye kuko abayicunga bahuguwe ku kwita ku bafite ubumuga kugira ngo bajye babafasha kugera ahatangirwa serivisi bakeneye.

Uwineza yavuze ko mwikorezi (Ascenseur) yabaye inkuru muri Gisenyi.

Ati 'Kuva twatangira gukorera muri iyi nyubako Ascenseur yabaye inkuru, kubera abantu benshi baza batazi kuyikoresha, bamwe bakayoba abandi bakaza kuyifotorezamo.'

Inyubako ya mbere ndende mu Karere ka Rubavu yubatse ku buso bwa metero kare 1,100
Boulangerie ya Habib icururizwamo umugati kuva mu myaka 50 ishize
Mu bice binini by'iyi nyubako hari icyashyizwemo Gym
Parking y'inyubako iri mu nzu zo hejuru
Umunyamerika washoye imari mu Rwanda, ni umwe mu bakorera muri iyi nyubako



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-kuri-habib-center-umuturirwa-wa-mbere-muremure-muri-rubavu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)