Bajyaga bahimba intonde z'abantu bafite amarerero atabaho, abo bantu bakajya bagenerwa amafaranga nk'abafite amarerero mu ngo zabo.
Bikekwa ko abo bantu bahimbye na za konti zikajya zoherezwaho amafaranga yitiriwe ko ari ay'abantu bafite amarerero, bagaca inyuma bakayitwarira. Bikekwa ko babikoze mu bihe bitandukanye.
Mu bakekwa harimo na uwari usanzwe ari umuyobozi ukurikirana imikorere y'ingo mbonezamikurire. Bikekwa ko yakoraga intonde z'abafite amarerero akongeramo n'abarimo umubyeyi we, na we akajya ahembwa kandi nta rerero agira.
Umukozi ushinzwe ubuzima na we akekwaho kuba yarafatanyije yaragize uruhare mu gukora urutonde rw'abantu batabaho, bagashyiraho nimero za konti zikajya zoherezwaho amafaranga bakayatwara.
Bose batawe muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2025, bafatiwe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango.
Mu bindi byakozwe harimo nk'abaturage bigeze kugira amarerero ariko bakaza guhagarikwa. Abo na bo bakomeje guhabwa amafaranga yo gukomeza kurera abo bana kandi nta serivisi bagitanga.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko abo bose uko ari batandatu bafunzwe, bakurikiranweho ibyaha bitatu.
Ati 'Bariya baturage bose uko ari batandatu barafunzwe, bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite no gukoresha impapuro mbimbano.'
Ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha ububasha umuntu ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.
Uwakoresheje ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite atanga n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 10 Frw.
Ni mu gihe kunyereza umutungo bicibwa ihazabu y'amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo wanyerejwe.
Itegeko rihana icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano riteganya ko gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw, ariko itarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Dr. Murangira yibukije abantu bose bafite gucunga umutungo wa Leta mu nshingano cyangwa abafite aho bahuriye na wo, ko bakwiye kuzirikana ko gukora ibinyuranyije n'icyo amategeko ategenya bihanwa.
Bene abo bibukijwe kandi ko ibyaha byo kunyereza umutungo cyangwa gukoresha umutungo wa Leta nabi ari ibyaha biri mu cyiciro cy'ibya ruswa, ndetse ko bidasaza, igihe cyose ibimenyetso byabonekera bazajya bakurikiranwa.
Yavuze kandi ko RIB itazihanganira abo ari bo bose bafata ibigenewe abaturage bakabiha abo mu miryango yabo.
Ati 'Abaturage barasabwa kudakoresha amarangamutima ngo bashyire imiryango yabo mu byo bakora, ntabwo bikwiye kumva ko ibigenewe abana bo mu irerero bihabwa abo bitagenewe. Ibi bikwiye gucika.'
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe hagikomeje iperereza hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
