Mu myaka itatu hatahuwe ibyaha birenga 200 bijyanye no kwangiza ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uturere twa Rulindo, Gakenke , Nyanza, Muhanga na Kamonyi, Gatsibo na Kayonza.

Mu 2022 utwo turere twose twagaragayemo ibyaha byo kwangiza ibidukikije 86 bigeze mu 2023 biba 65 naho mu wa 2024 biba 75.

Uturere twa Kamonyi na Rulindo ni two dufite imibare iri hejuru kuko muri ibyo byaha 226 twihariyemo ibigera ku 117.

Ibyaha byibasira ibidukije birimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, gutema ibiti mu buryo bunyuranyije n'amategeko n'ibindi.

Ni ibyaha biyobowe n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Ni na yo mpamvu RIB rwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bijyanye no kwangiriza ibidukikije muri utwo turere.

Ni ubukangurambaga bwahereye mu Karere ka Gicumbi mu mirenge ya Miyove Ruvune, Kageyo, Byumba, Rutare ku va ku itariki 7-11 Nyakanga 2025.

Muri ubwo bukangurambaga RIB itafanyaje n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine Peteroli na Gaze, RMB n'inzego z'ibanze.

Begera abaturage bagasobanurirwa ingaruka ziterwa no gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri butemewe n'uburyo ubwemewe babukoramo.

Ubwo bukangurambaga buzakomereza no tundi turere dutandatu tugaragaramo ibyaha byinshi bijyanye n'ubucukuzi butemewe n'amategeko ari two Rulindo, Gakenke, Nyanza, Muhanga, Kamonyi, Gatsibo na Kayonza.

RMB igaragaza ko utwo turere ari two tuza ku isonga mu gukorerwamo ubucukuzi butemewe n'amategeko.

Umukozi muri RIB, Ishami ryo kurwanya no gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude yavuze ko abaturage bafite imyumvire ikiri hasi ku bucukuzi ari yo mpamvu bishora mu byaha bijyanye na bwo.

Ati 'Abaturage twasanze ubumenyi bafite bukiri hasi kuko uretse gucukura amabuye y'agaciro ibijyanye na kariyeri nk'ibumba n'umucanga usanga babikora uko bishakiye.'

Yakomeje ati 'Usanga umuturage niba azi ko mu isambu ye harimo ibumba, umucanga cyangwa n'ayo mabuye y'agaciro afite uburenganzira bwo kubicukura uko yiboneye kandi si ko amategeko abitegenya. Amategeko agena ko ibiri mu nda y'ubutaka ari ibya Leta rero kubikuramo bisaba uruhushya.'

Ntirenganya yasabye abaturage gukurikiza ibyo amategeko ateganya kuko ibihano kuri ibyo byaha biremereye cyane.

Bagirijabo Jean d'Amour ukuriye ishami rishinzwe ubugenzuzi muri RMB yihanangirije ba rwiyemezamirimo bakora mu bucukuzi, bamara gucukura ntibasibe ibirombe bacukuragamo bigateza ibindi bibazo.

Yavuze ko bagiye guhagurukirwa kuko kuba barahawe impushya bitavuze ko igihe gucukura birangiye inshingano zabo ziba zirangiye.

Abaturage b'i Gicumbi basobanuriwe ibibi byo gukora ibucukuzi uko biboneye
Umukozi muri RIB, Ishami ryo kurwanya no gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude yavuze ko abaturage bafite imyumvire ikiri hasi ku bucukuzi ari yo mpamvu bishora mu byaha bijyanye na bwo
Abaturage batunguwe no gusanga bakoraga bimwe mu byaha bijyanye n'ubucukuzi batabizi
Ab'i Gicumbi basobanuriwe uburyo bagomba kubungabunga ibidukikije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-itatu-hatahuwe-ibyaha-birenga-200-bijyanye-no-kwangiza-ibidukikije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)