Nyaruguru: Asaga miliyari 20 Frw yatashye mu mifuka y'abahinzi b'icyayi n'ikawa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe, ikawa n'icyayi bibarirwa mu bihingwa ngengabukungu byinjiza amadevize. Ab'i Nyaruguru ni abahamya babyo kuko ifaranga ryabagezeho kandi bakaba bagikomeje umurego bongera umusaruro.

Umuhinzi w'icyayi wo mu Murenge wa Ruramba wo muri Koperative COTENYA, Ngarukiye Déo, avuga ko yatangiye ubuhinzi bw'icyayi ahereye ku buso bwa Are eshanu ahembwa ibihumbi 5 Frw, nyuma aza kuba umuhinzi w'icyayi wabigize umwuga, aho afite hegitari umunani, akinjiza miliyoni 1 Frw ku kwezi.

Avuga ko ubu yiteje imbere muri byinshi abikesha icyayi.

Nkomejwenayo Eliezer umaze imyaka 15 ahinga ikawa, ubu afite ibiti 2000 byayo. Yabwiye IGIHE ko ikawa imaze kumuteza imbere, aho nyuma yo kubaka inzu atuyemo, yongeyeho kubaka n'indi y'imiryango ine y'ubucuruzi akodesha ku isantere bakamuha amafaranga ndetse ikawa ikaba yaranamufashije kwishyurira abana be batatu amashuri.

Ati "Ku gihembwe, ninjiza hagati y'ibihumbi 900 Frw na milyoni 1 Frw, akamfasha mu iterambere, tubona ikawa ari zahabu yacu rwose. Ubu kuva ikawa yagera ku 1000 Frw ku kilo, buri muturage wese arifuza nibura kuba yatera nk'ibiti 300."

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko umusaruro w'ikawa n'icyayi muri uyu mwaka wa 2024/25 wahaye abahinzi asaga miliyari 21 Frw aho bamaze kugira inganda enye z'icyayi n'urwa gatanu bategereje.

Ati "Dushyize imbaraga mu buhinzi bw'icyayi na kawa, kuko tuzi neza ko bizamura ubukungu bw'abaturage. Imibare twabonye igaragaza ko agera kuri miliyari 21 Frw yakwirakwiye mu baturage avuye mu musaruro babonye, kandi ubwo bivuze iterambere n'ubushobozi mu baturage."

Meya Dr. Murwanashyaka akomeza avuga ko akarere gafite gahunda yo gukomeza kongera ubuso buhingwaho icyayi, aho nibura buri mwaka bazajya bongeraho hegitari zibarirwa hagati ya 600 na 800 ku mwaka ndetse bakanegereza ingemwe abahinzi bashaka guhinga kawa kugira ngo bakomeze kongera ubuso.

Ati "Tugira amahirwe hano i Nyaruguru, ahahingwa kawa si ho hahingwa icyayi, bityo bigatuma nta kurwanira ubutaka ku bihingwa kubaho."

Yavuze ko icyayi kiganje mu gice cy'imisozi miremire nka Kivu, Nyabimata, Ruheru, Ruramba, Kibeho, Munini, Mata n'indi.

Ni mu gihe ikawa yiganje mu mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi, Rusenge, Ngera na Ngoma.

Imibare dukesha Umukozi ushinzwe Ibihingwa Ngengabukungu mu Karere ka Nyaruguru, Muhayimana Nelson, igaragaza ko mu Karere ka Nyaruguru habarurwa hegitari 9000 z'icyayi n'ibiti bisaga miliyoni eshanu bya ikawa.

Habarurwa kandi abahinzi b'icyayi basaga 6000 bibumbiye muri za koperative, abandi basaga 3000 bahinga kawa bagemura mu nganda umunani ziyitunganya ndetse hakanaba abakozi basaga ibihumbi 12 bakora imirimo yo gusarura icyayi muri aka karere.

Icyayi cy'i Nyaruguru cyakamiye ab'i Nyaruguru agera kuri miliyari 12 Frw muri uyu mwaka w'ingengo y'imari twasoje vuba aha
Igihingwa cya kawa cyinjije agera kuri miliyari 9 Frw mu karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2024-2025
I Nyaruguru hakomeje gahunda yo kongera ubuso bw'icyayi, aho buri mwaka haterwa byibura hegitari 600 ziyongera ku zisanzwe
Inganda z'cyayi zikomeje kuzamuka muri Nyaruguru, urwa vuba ruheruka kubakwa ni urwa Kibeho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-asaga-miliyari-20-frw-yatashye-mu-mifuka-y-abahinzi-b-icyayi-n-ikawa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)