Byabereye mu Mudugudu wa Mpoga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi ku wa 5 Nyakanga 2025.
Saa Munani z'ijoro nibwo abanyerondo bumvise uyu mugabo ari kurwana n'umugore we bajya gutabara, bahageze basanga umugore yakomeretse ku jisho, bamubajije avuga ko umugabo amukubiseho telefone.
Umugore yahise ajya ku bitaro bya Mibilizi umugabo yikingirana mu nzu bukeye arakinguzwa ajya gufungirwa kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ya Nyakabuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yabwiye IGIHE ko bikimenyekana uyu mugabo bamuhagaritse by'agateganyo ku buyobozi bw'umudugudu, anatabwa muri yombi.
Ati 'Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye. Umuyobozi uvugwaho ubusinzi bukabije, gukubita umugore kugeza ubwo amwangije ijisho, gusesagura umutungo w'urugo no kurara mu gasozi, nta ndangagaciro afite zo kuyobora abaturage"
Inshingano z'ubuyobozi bw'umudugudu zahawe ushinzwe umutekano mu mudugudu mu gihe ubuyobozi bw'umurenge butegereje inama n'abaturage yo kubibamenyesha no kubahumuriza.
Gitifu Kimonyo yavuze ko nta myitwarire mibi bari basanzwe bazi kuri uyu muyobozi ko ahubwo ibi bikimara kuba aribwo umugore yagaragaje ko batari babanye neza.
Yasabye ba mudugudu kwirinda ingeso mbi z'ubusinzi abibutsa ko bakwiye kubera urugero rwiza abo bayobora.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-mudugudu-akurikiranyweho-gukubita-umugore-we