Rubavu: Inzu 124 n'amashuri arindwi byangijwe n'ibisasu byarashwe n'Ingabo za RDC byarasanwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bisasu byarashwe mu Rwanda ku wa 27 Mutarama 2025 byahitanye abagera kuri 16, bikomeretsa abandi 161 ndetse byangiza n'inzu zigera kuri 293.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko imirimo yo gusana inzu zari zangijwe n'ibisasu ku buryo bukabije yarangiye.

Ati 'Amashuri yararangiye, inzu 124 zarasanwe (zari yangijwe cyane), abaturage basigaye abenshi barisaniye cyane ko ibyangiritse bitari bikabije, nihaboneka ubushobozi hazakorwa igenzura rigaragaze abasigaye babikwiye nabo bafashwe.'

Binyuze mu muganda wabaye tariki 22 Gashyantare 2025, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi nibwo yatangije imirimo yo gusana inzu n'amashuri byari byarangijwe n'ibyo bisasu.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi icyo gihe yatangaje ko inzu 293 zangiritse harimo izo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, zigizwe n'izigera kuri 10 zasenyutse burundu, 245 zangijwe isakaro, 38 zangirika cyane ibisenge, inzugi n'amabati.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti icyo gihe yatangaje ko inyubako z'amashuri kuzisana bizatwara Leta Miliyoni 35 Frw, inzu z'abaturage zitware miliyoni 400 Frw, naho ibikorwaremezo bindi birimo amazi n'umuriro bitware asigaye. Byose hamwe byatwaye ingengo y'imari isaga Miliyoni 527 Frw.

Inzego zose zashyize imbaraga mu gikorwa cyo kubakira no gusanira abangirijwe n'ibisasu byaturukaga mu Mujyi wa Goma
Inzu y'umuturage yangirijwe n'ibisasu ubwo M23 yafata Umujyi wa Goma



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-inzu-124-n-amashuri-arindwi-byangijwe-n-ibisasu-byarashwe-n-ingabo-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)