RMC yatorewe guhagararira EAC mu muryango w'inzego z'itangazamakuru zigenga muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intego y'uyu muryango ni uguteza imbere ubwisanzure bw'itangazamakuru no kurushaho kubaka ubunyamwuga mu mwuga w'itangazamakuru ku Mugabane wa Afurika.

Icyemezo cyo guha RMC uyu mwanya, cyafatiwe mu nama mpuzamahanga ihuriza hamwe inzego z'itangazamakuru zigenga zo muri Afurika, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku mategeko n'imiyoborere y'itangazamakuru, Pan-African Media Councils Summit.

Iyi nama yabereye i Arusha muri Tanzania kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Emmanuel Mugisha, yabwiye The NewTimes ko binyuze muri uyu mwanya yahawe, RMC yifuza kugira uruhare mu gushyiraho amategeko agenga itangazamakuru ku Mugabane no guharanira ubwisanzure bwaryo.

Yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu gushimangira uruhare rw'u Rwanda mu gutanga umusanzu mu kubaka itangazamakuru rikorera ku murongo, cyane cyane mu guhangana n'ibibazo biterwa n'iterambere ry'ikoranabuhanga.

Ati 'Ni amahirwe kuri RMC kugira ngo itange umusanzu mu iterambere ry'itangazamakuru, iharanire ubwisanzure bwaryo, ndetse inagire uruhare mu kuryongerera ubushobozi.'

'Guhagararira akarere kacu bizanafasha RMC gukorana n'izindi nzego nkayo zo mu bindi bihugu, bitume habaho gusangizanya ubumenyi, hashyirweho imikorere ikwiye no gusenyera umugozi umwe mu guhangana n'imbogamizi zihari.'

Mu nshingano zayo nshya zo ku rwego rw'akarere, RMC igomba guhuza serivisi z'itangazamakuru mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ishyira imbaraga mu kunoza itangwa ry'amakuru y'ukuri kandi yuje ubuziranenge.

Muri iyi nama kandi habereyemo ku nshuro ya mbere, Inteko Rusange ngarukamwaka ya NIMCA, aho abayitabiriye bagaragaje ko kongera ubumenyi mu by'ikoranabuhanga ku banyamakuru ari cyo cyaba igisubizo cy'ibanze mu guhangana n'ibibazo biterwa na ryo muri ibi bihe.

Bagaragaje kandi ko kimwe mu bibazo byibasiye uyu mwuga, harimo ikwirakwira ry'amakuru y'ibihuha, ndetse n'ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bibangamira ubuzima bwite bw'abantu.

Inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry'Isi, World Economic Forum [WEF], igaragaza ko ibihugu bifite ubumenyi bwinshi mu bijyanye n'itangazamakuru bigaragaramo amakuru y'ibihuha ku rwego ruri hasi ugereranyije n'ibifite ubumenyi buke.

Indi nyigo yakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco [UNESCO], igaragaza ko 18% by'abakoresha internet muri Afurika ari bo bonyine bafite ubumenyi bukenewe mu gusesengura ibitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga.

RMC yatorewe guhagararira EAC mu muryango w'inzego z'itangazamakuru zigenga muri Afurika
Iyi nama yabereye Arusha muri Tanzania kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rmc-yatorewe-guhagararira-eac-mu-muryango-w-inzego-z-itangazamakuru-zigenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)