Rubavu: Hakenewe ibyumba 1360 byo kugabanya ubucucike mu mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uretse ibyumba by'amashuri muri aka Karere hakenewe kubakwa ubwiherero bushya 2,741, bukeneye ingengo y'imari y'arenga miliyari 2,7 Frw.

Ibi ni bimwe mu bikorwa byifuzwa n'aka Karere muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ya 2025/2026 bitarabonerwa ubushobozi bwo kubikora.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabigarutseho ku wa 25 Nyakanga 2025, mu nama n'abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere, DJAF Icyerekezo Rubavu.

Ati 'Ibyumba by'amashuri byigiramo abanyeshuri benshi bisobanuye ko hakirimo ubucucike, bikeneye kujyanana n'ubwiherero ndetse n'intebe abana bicaraho, bwiyongera cyane mu Mirenge igenda itera imbere buri munsi, ari yo mpamvu abafatanyabikorwa turi kubasaba kudufasha kugaragaza uruhare rwabo, kandi na Leta uko ubushobozi bugenda buboneka hari ibyo ikora.'

Meya Mulindwa ubwo yagaragazaga ishusho rusange yagaragaje ko ibyumba by'amashuri y'inshuke byujuje ibisabwa (ECD) bikenewe muri buri kagari ari 79 bikeneye ingengo y'imari y'arenga miliyari 4,7 Frw, aho buri cyumba kiba gifite ibyumba bitatu byigirwamo, igikoni, ubwiherero n'ibindi bikoresho nkenerwa.

Mu gihe ibyumba by'amashuri abanza n'ayisumbuye bikenewe muri aka Karere ari 1.281 kugira ngo ubucucike buhinduke umugani, bikeneye ingengo y'imari ya miliyari 19,2 Frw.

Meya Mulindwa yakomoje ku kuba aka Karere kakira abaturage benshi baje kubyaza umusaruro amahirwe gafite, by'umwihariko mu Mirenge ya Nyamyumba, Rubavu na Nyakiliba nka hamwe mu higanje ubucucuike mu mashuri.

Mu kugabanya ubucucike mu mashuri bukabije, mu 2021 mu karere ka Rubavu, hubatswe ibyumba by'amashuri bishya 1.015 birimo 871 bitageretse na 144 biri mu nyubako 18 zigeretse inshuro imwe na 23 biri mu nyubako zigeretse kabiri.

Bamwe mu bagize DJAF Icyerekezo Rubavu babwiwe ko mu Karere hakenewe ibyumba by'amashuri bishya birenga 1300 mu kugabanya ubucucike mu mashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hakenewe-ibyumba-by-amashrui-birenga-1360-byo-kugabanya-ubucucike-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)