Ababaruramari baturuka mu bigo bitandukanye bari bamaze iminsi itatu muri aya mahugurwa yatangiye ku wa 23 Nyakanga 2025, arangira ku wa 25 Nyakanga 2025, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti 'Kongera gutekereza ku ngamba zigendanye n'imisoro hagamijwe kwihutisha iterambere kuri bose.'
Yitabiriwe n'ingeri zitandukanye ziturutse mu bigo bya Leta, ibyigenga ndetse n'imiryango itari iya Leta.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingenzi cyane kuko yabafashije guhuriza hamwe ubumenyi ku misoro mishya iheruka gushyirwaho.
Umuyobozi ushinzwe Imari mu Kigo gishinzwe isoko ry'imari n'imigabane (RSE), Uwase Rutera Liliane, yavuze ko binyuze muri aya mahugurwa bize byinshi bijyanye n'imisoro kandi bigiye kubafasha gutangira kubishyira mu bikorwa.
Ati 'Bagiye batwereka impamvu hari impinduka zabaye mu misoro kandi byadufashije kuzabishyira mu bikorwa kurusha umuntu uzabyumva ari mu kazi ataramenye impamvu byashyizweho.'
Yakomeje avuga ko bahuguwe uburyo bashobora kuzajya basorera ku gihe kugira ngo bajye babasha kwirinda ibihano kubera gutinda kubishyira mu bikorwa.
Kayitare Theoneste, umugenzuzi w'umutungo mu kigo gikora ibishushanyo mbonera by'inyubako, Gasabo 3D, yasobanuye ko ari ingenzi kuba aya mahugurwa yarateguriwe abashinzwe gucunga imari mu bigo kubera ko bizafasha kumenya byinshi kuri yo.
Ati 'Twaje mu buryo bwo kugira ngo twihugure mu bijyanye n'imisoro by'umwihariko mu minsi ishize hari amategeko ajyanye n'imisoro yashyizweho rero hari hakenewe amahugurwa ku bantu bakora mu bijyanye no gucunga imari kugira ngo bizadufashe gukomeza gucungira imari ibigo byacu ndetse tunateze imbere igihugu cyacu.'
Yakomeje ashimira ICPAR yateguye aya mahugurwa kubera ko bizabafasha gucungira imari neza ikigo cyabo.
Ati 'Ibi bizadufasha kugira ngo twongere twiyibutse aho imisoro igeze bityo dukomeze gutanga umusanzu ku bigo tuba dukorera ndetse no mu gihugu muri rusange.'
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yagaragarije abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiriye kwifashisha ibyo bigishijwe bakaba bagira inama nziza abasora bakorera.
Ati 'Umusaruro tubitezeho ni uko bakomeza kugira inama nziza abasoreshwa ndetse no gukomeza kurushaho kunoza imirimo bakora.'
Yakomeje agaragaza ko zimwe mu ngingo zindi baganiriyeho no gusobanurira ababaruramari impinduka ziherutse kugaragara mu ngengo y'imari ndetse n'imisoro yashyiriwe ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitabagaho imisoro.
Ati 'Zimwe mu ngingo zitandukanye twaganiriyeho harimo ingengo y'imari ya Leta ndetse tunarebera hamwe impinduka zagiye ziba mu misoro itandukanye ndetse n'uburyo imisoro ibarwa no kuganira ku mbogamizi bahuye na zo umwaka ushize ku buryo muri uyu mwaka hari impinduka zishobora kubaho.'
Aya mahugurwa ategurwa n'Urugaga rw'Ababaruramari b' Umwuga mu Rwanda ,ICPAR (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda), ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, abaye ku nshuro ya 14.






