Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu gukumira no guhangana n'ibyorezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyemezo cy'ishimwe cya Perezida Kagame cyatanzwe ku wa 10 Nyakanga 2025 n'Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu nama yareberaga hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano agamije ubufatanye mu gukumira, kurwanya no guhangana n'ibyorezo bitera Isi yabereye i Genève.

Amasezerano agamije ubufatanye bw'Isi mu guhangana n'ibyorezo yemejwe ku wa 20 Gicurasi 2025 n'ibihugu birenga 120.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, unahagarariye u Rwanda muri Loni, Urujeni Bakuramutsa, ni we washyikirijwe icyemezo cy'ishimwe cya Perezida Kagame.

Abinyujije ku rukuta rwa X yagize ati 'Dr Tedros yashimiye Perezida Kagame n'abandi 20 bagize uruhare mu guharanira ko habaho amasezerano y'ubufatanye mu guhangana n'ibyorezo. Ni ishema gushimira ubuyobozi bw'u Rwanda buteza imbere urwego rw'ubuvuzi rudaheza akarere na kamwe, by'umwihariko budaheza Afurika.'

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya Ambasade y'u Rwanda mu Busuwisi, bugaragaza ko Perezida Kagame yashimiwe kubera uburyo yaharaniye ko habaho uburyo bwemewe n'amategeko kandi buhuriweho bwafasha gukumira, kurwanya no guhangana n'ibyorezo bitandukanye.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyashegesha Isi mu myaka ishize, u Rwanda rwagiye ruzamura ijwi rusaba ibihugu by'Isi n'imiryango mpuzamahanga gukorera hamwe bitegura guhangana biruseho n'ibindi byorezo bishobora gutera.

Muri Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame yari mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa igamije gutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe 'African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)', yagarutse ku buryo ibihugu bimwe byoroherwa no kubona inkingo mu gihe ibindi cyane cyane ibyo muri Afurika n'ibikiri mu nzira y'amajyambere bibura aho bizikura.

Ati 'Icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima bw'abaririwa muri za miliyoni, ariko kinagaragaza isura nshya y'ibijyanye n'ubusumbane hagati y'ibihugu byateye imbere n'ibiri mu nzira y'amajyambere. Iyi virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagezweho n'ingaruka, ariko kubona inkingo n'ibyifashishwa mu buvuzi ku gihe byari birimo ingorane n'ubusumbane.'

Imibare igaragaza ko Afurika buri mwaka ikenera inkingo zifite agaciro ka miliyari 1$, mu gihe ikora gusa izingana na 0,2%.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashyikirije Ambasaderi w'u Rwanda i Genève, Urujeni Bakuramutsa, icyemezo cy'ishimwe cyagenewe Perezida Kagame
Perezida Kagame yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu guharanira ko ibihugu bifatanya mu kurwanya ibyorezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiwe-uruhare-rwe-mu-gukumira-no-guhangana-n-ibyorezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)