Muhanga: Ikirombe cyahitanye umuntu umwe cyafunzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cy'itariki 9 Nyakanga 2025 ubwo abakora muri icyo kirombe bajyaga mu kazi nk'ibisanzwe.

Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Rugendabari wasigariye mu nshingano Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo murenge Murenge, Bizimana Sixbert, yabwiye IGIHE ko abakozi bagiye mu kazi nk'ibisanzwe bageze mu ndani [imbere mu kirombe] harariduka.

Yagize ati 'Ni abakozi bakorera sositeye yitwa Daba Supply bari bagiye mu kazi nk'uko bisanzwe mu gitondo nka saa mbili, imbere aho bakorera harariduka. Mu bantu batanu bari barimo umwe ni we witabye Imana abandi barahunga.'

Bizimana yavuze ko abo barokotse bahise bajyanwa kwa muganga bahabwa ubuvuzi ndetse ubu basezerewe uretse umwe wakomeretse ikirenge ukiri kwitabwaho n'abaganga.

Yavuze kandi ko nubwo iyo mpanuka itafashe igice kinini cy'icyo kirombe ariko cyabaye gihagaritswe by'agategebayo kugira ngo ubuyobozi bwacyo bugire ibyo bubanza gutunganya.

Ati 'Twagiyeyo nk'ubuyobozi dufata umwanzuro wo kuba tugihagaritse by'agateganyo twereka ubuyobozi bwaho ibyo baba bakosoye harimo ibyitwa gutega. Nibamara kubirangiza bazatumenyesha bongere basubiremo bakore.'

Uwo mukozi yagiriye inama abakora n'abakoresha mu birombe kubanza gukora ubugenzuzi mbere yo gutangira akazi ngo barebe niba nta hateza ikibazo harimo nk'uko biteganywa n'amategeko kuko aho habaye impanuka bigaragara ko bitari byakozwe.

Yasabye abakoresha mu birombe gukurikiza iby'amategeko agenera umukozi n'abakozi bagaharanira uburengazira bwabo mu kazi mu kwirinda ingaruka zijya zigaragara.

Ati 'Amabwiriza ateganya ko umukozi ukora mu kirombe aba afite ubwishingizi kandi afite amasezerano y'akazi. Umuryango w'uriya witabye Imana iyo sosiyete yawufashije gushyingura unahabwa impozamarira ariko hari aho impanuka zijya ziba ugasanga ibyo abakoresha ntibabyubahiriza. Turasaba abaturage gukora ubucukuzi ibyo byose babihawe kugira ngo nihaba ikibazo babone ibyo bagenerwa n'amategeko.'

Uwitabye Imana aguye muri iyo mpanuka yari umusore w'imyaka 25 y'amavuko.

Muhanga ni akarere kazwiho kugira ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y'agaciro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-ikirombe-cyahitanye-umuntu-umwe-cyafunzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)