Nyamasheke: Abaturiye Pariki ya Nyungwe binubira gutinda kwishyurwa ibyabo byangizwa n'inyamaswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karengera ni umwe mu mirenge itanu y'Akarere ka Nyamasheke ikora kuri Pariki ya Nyungwe. Abenshi ni abahinzi.

Ngirinshuti Protogène wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gasayo Umurenge wa Karengera, yavuze ko mu bibangamiye iterambere harimo ikibazo cy'inyamaswa ziva muri Pariki ya Nyungwe zikabonera imyaka.

Ati "Nanjye ziranyonera ariko njye ntabwo bikabije. Mu kwa 5 umwaka ushize umuturanyi wanjye zamuririye ibigori umurima munini, ushinzwe ubuhinzi araza bamwuzuriza amafishi ariko umwaka urashize bataramwishyura".

Murekatete Gloriose yavuze ko bitewe n'uko aya mafaranga y'inyishyu z'ibyabo byonwa n'inyamaswa atinda, bagera aho bagacika intege zo kuyakurikirana.

Ati "Twarabiretse kuko n'ubundi amafarnga baha umuntu yasiragiye ntacyo yamumarira, abantu benshi bacitse intege".

Nsabimana Emmanuel yav uzeko iyo bamenyesheje ubuyobozi ikibazo bubaha amafishi bakiyandikaho ariko bagategereza amafaranga bagaheba.

Ati "Mu kwa 12 no muri uyu mwaka mu kwa mbere zaratwoneye baratwandika ariko n'ubu ntabwo amafaranga turayabona. Turasaba ko bajya batwishyurira ku gihe".

Umukozi w'Ikigega cyihariye cy'ingoboka, gifite mu nshingano kwishyura abonewe n'inyamaswa zo mu byanya bikomye, Nibakure Florence, yavuze ko ubusanzwe umuturage wonewe n'inyamaswa z'agasozi yishyurwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Ati "Iyo umuturage yonewe n'inyamaswa ajya kureba agoronome, akaduha ubutumwa bugufi mu cyumweru gikurikiyeho tukaza tukamubarira, mu kindi cyumweru akaba yabonye amafaranga".

Ubuyobozi bw'iki kigo buri kwezi bwakira dosiye z'abaturage barenga 1000 bavuga ko bonewe n'inyamaswa zo mu byanya bikomye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abaturiye-pariki-ya-nyungwe-binubira-gutinda-kwishyurwa-ibyabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)