Yabigarutseho ku wa 29 Nyakanga 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko itegeko ryemeza burundu amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagaragaje ko mu byibanzweho mu masezerano harimo gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze imyaka irenga 30 barahawe intebe mu Burasirazuba bwa RDC ndetse bakanahabwa ubufasha n'icyo gihugu.
U Rwanda rwagaragaje ko igihe cyose uwo mutwe ugihari ari ikibazo gikomeye ku mutekano w'igihugu n'Akarere muri rusange binyuze mu bikorwa byawo byo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyo guhungabanya umutekano warwo.
Aho gusenya no kwirukana uwo mutwe, ubutegetsi bwa RDC bwahisemo kuwiyegereza no gufatanya nawo mu kurwanya M23 igizwe n'Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo, bukizeza FDLR ko nayo bazayifasha gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.
Ibyo byatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z'ubwirinzi mu gukumira ibitero bishobora guturuka muri RDC bigizwemo uruhare n'uwo mutwe cyangwa ubutegetsi bwakunze gutangaza ku mugaragaro ko buzatera u Rwanda.
Depite Bizimana Minani Deogratias yabajije impamvu kuba u Rwanda rwarashyizeho ubwirinzi byaba ikibazo cyangwa bikaba icyaha.
Ati 'Iyo umuntu yubatse inzu cyangwa urugo, ashyiraho imyugariro, iyo ari igipangu ashyiraho ibindi, byaba urugo rwa Kinyarwanda agashyiraho imihati ku buryo aba yirinze nta muntu wamumeneramo. Sinumva rero ukuntu ubwirinzi bw'igihugu cyacu bukwiye kuba icyaha. Kwirinda nta gihugu kitabikora, n'ibihugu bikomeye bishyira amasatelite hejuru bikirinda.'
Depite Ntezimana Jean Claude na we ati "Ese barashaka ko ubwirinzi bw'u Rwanda buvaho kugira ngo bigende bite? Umuntu ushaka ko dukuraho ingamba z'ubwirinzi kandi bukorera ku butaka bwacu? Umuntu wavuze ko azarasa i Kigali kandi akaba yarabigerageje agasanga u Rwanda rwiteguye, ese mubona hari icyo twakwita ubushake bwa Politiki kuri icyo gihugu?'
Depite Icyitegetse Venutse we yabajije ikizakorwa mu gihe amasezerano y'amahoro atashyirwa mu bikorwa, niba u Rwanda ruzakomeza kurebera uwo mutwe wa FDLR ukaba ikibazo ku mutekano w'igihugu.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari inzego zashyizweho zizafasha mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano impande zombi zashyizeho umukono harimo Urwego rwo guhuza ibikorwa by'umutekano hagati y'u Rwanda na RDC rugamije kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda.
Biteganyijwe ko inama izahuza abagize urwo rwego izaterana ku wa 4 Kanama 2025, ikabera i Washington ariko izindi zizajya zibera mu Rwanda no muri RDC mu buryo busimburana.
Urwo rwego rwahawe ingengabihe y'iminsi 90 ariko hari n'indi minsi 30 ishobora kongerwaho yo gushishikariza abarwanyi ba FDLR gutaha ku bushake.
Ati 'Ntabwo ikizakorwa mbere ari ugukoresha ingufu za gisirikare, ikizaba mbere ni ukubanza gushaka amakuru no gushishikariza abarwanyi ba FDLR bifuza gutaha ku bushake bwabo kandi mu mahoro ko bataha nk'uko abandi bagiye bataha. Ku bazaba batifuza gutaha bagakomeza ibikorwa byabo bya gisirikare ni ho hazakoreshwa ingufu za gisirikare.'
Yavuze ko ku wa 31 Nyakanga 2025 n'aho hataganyijwe inama izahuza komite ishinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano irimo abahagarariye u Rwanda na RDC ndetse n'abahuza.
Yashimangiye ko ingamba z'ubwirinzi zashyizweho bijyanye n'impamvu yatumye zijyaho bivuze ko kugira ngo u Rwanda ruzikureho ari uko hari ikizakora kigamije kurandura umutwe wa FDLR.
Ati 'Iyo tuvuga FDLR ntabwo ari abantu bari aho gusa bicaye, bagiye banadutera. Kuva 1994 bagiye badutera, muribuka RUD Urunana mu 2019 hariya mu Kinigi, FLN hariya muri Nyungwe n'Iburengerazuba, n'ejo bundi ubwo hari imirwano ya Goma uko bagiye badutera no mu gihe cya CHOGMâ¦Ibyo rero bigaragaza ko wa mugambi wo kugarura Jenoside mu Rwanda ukiriho kandi bashyigikiwe na Leta ya RDC n'iyo mpamvu hariho izo ngamba z'ubwirinzi.'
Yakomeje ati 'Izo ngamba ni ukubaho kw'igihugu, ntabwo tuzicara aho ngo turindire ko abantu baza gukora ibyo bakoze mu 1994 ngo tubyemere. Ibyo ntibizashoboka, twarababwiye duti izo ngamba tuzazikuraho ariko murandure icyatumye zijyaho.'
Igisirikare cy'u Rwanda giheruka gutangaza ko abarwanyi b'umutwe wa FDLR, ubu babarirwa hagati y'ibihumbi birindwi n'ibihumbi 10.




Amafoto:Nzayizingiza Fidele
Stare long enough in the abiss and the abiss will stare back at you.... The clock is ticking
ReplyDelete