Musonera akurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n'icyaha cya Jenoside, bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Komini ya Nyabikenke.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumuburanisha mu muhezo nyuma yo kubisabwa n'Ubushinjacyaha bwifuje ko iburanisha ry'ibanze ribera mu muhezo kubera umutekano w'abatangabuhamya.
Uruhande rw'uregwa narwo rwagaragaje ko rushyigikiye ubusabe bw'Ubushinjacyaha.
Abamwunganira babwiye urukiko ko hari inzitizi ishingiye ku kuba batabasha kubona dosiye yose y'Ubushinjacyaha, bagaragaza ko urubanza rwasubikwa bakabanza bakabona dosiye nubwo Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo nta shingiro bifite.
Umunyamategeko uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Bayingana Janvier na we yavuze ko nta mpamvu yatuma iburanisha risubikwa kandi urubanza rwari ruzwi nta we rwatunguye.
Nyuma y'impaka z'urudaca, Urukiko rwahise rutegeka ko iburanisha ry'ibanze rikomereza mu muhezo, rutegeka abari mu cyumba cy'iburanisha batari abanyamategeko gusohoka.
Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Musonera yari atunze imbunda. Bwagaragaje kandi ko yagize uruhare mu rupfu rw'umwe mu bo bikekwa ko yaguye mu kabari ka Musonera.
Musonera afungiwe mu Igororero rya Muhanga, guhera muri Nzeri 2024 ubwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kiyumba rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Icyaha cya Jenoside giteganwa n'ingingo ya 5 y'itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Itegeko riteganya ko icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry'uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by'intambara.
Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw'umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.
Iyo umuntu abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

