Inzego z'ibanze muri EAC zasabwe gufatanya mu kuvugutira umuti ubushomeri mu rubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama yateraniye i Kigali, yahuje abahagarariye inzego z'ibanze mu bihugu byo muri EAC izwi nka East African Local Government Forum EALGF.

Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Kongerera imbaraga uruhare rw'inzego z'ibanze mu kwihuza kw'Akarere no guteza imbere imikoranire yambukiranya imipaka.'

Dr. Patrice Mugenzi yagaragaje ko inzego z'ibanze zifite uruhare runini mu guteza imbere ubufatanye bw'Akarere ndetse n'imikoranire nyambukiranya mipaka mu bihugu binyamuryango bya EAC.

Yakomeje ashimangira ko izo nzego zigira uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, asaba ko hashyirwa imbaraga mu gufatanya gushakira umuti ibibazo birimo ubushomeri mu rubyiruko rwa EAC.

Ati 'Inzego z'ibanze zigira uruhare rukomeye mu miyoborere, mu kurandura ubukene no mu bufatanye bw'akarere. Ni yo mpamvu, binyuze mu bufatanye n'imikoranire ihamye, inzego z'ibanze zigomba guhabwa ubushobozi bukwiye kugira ngo zibashe guhangana neza n'ibibazo birimo ubushomeri mu rubyiruko, uruhare rw'abaturage mu miyoborere, ndetse n'imihindagurikire y'ibihe.'

Imibare y'ubushomeri mu bihugu bigize EAC iratandukanye, ariko byose bifite intego yo guhanga imirimo no gushyiraho ingamba zinyuranye zigamije kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Minisitiri Dr. Mugenzi yavuze kandi ko izo nzego zikwiye kugira uruhare mu iterambere ry'Akarere, ubukungu n'umutekano urambye bikiyongera kandi ko u Rwanda rwiyemeje kubigiramo uruhare.

Ati 'Ubufatanye n'ihuriro ry'uturere ni ingenzi cyane mu kugera ku iterambere rirambye, ubukungu buzamuka ndetse n'umutekano urambye mu karere. U Rwanda rwiyemeje kubigiramo uruhare binyuze mu bikorwa nko kuba amasoko rusange yambukiranya imipaka n'iterambere ry'ibikorwaremezo bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bacu.'

Yatanze urugero rw'uko inzego z'ibanze zishobora kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage nk'umudugudu wa Mpazi ugamije gufasha mu buryo bwo kuvugurura imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mudugudu wiswe Ubwiza Modern Village, uzatuzwamo abarenga 680. Ugizwe n'inzu 18 z'amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3), witezweho kuba icyitegererezo cy'imyubakire ihendutse, ijyanye n'igihe kandi itangiza ibidukukije.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasabye inzego z'ibanze zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba gushyira hamwe mu kuvugutira umuti ibibazo birimo n'ubushomeri mu rubyiruko
Umunyamabanga Uhorahora muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu muri Uganda, Ben Kumumanya, agaragaza ko ubufatanye ari inkingi ikomeye
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence mu bitabiriye iyi nama
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rihuza Inzego z'ibanze n'Umujyi wa Kigali (RALGA), Habimana Dominique, yitabiriye iyo nama
Abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama
Inzego z'ibanze muri EAC zasabwe gufatanya mu kuvugutira umuti ubushomeri mu rubyiruko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-z-ibanze-muri-eac-zasabwe-gufatanya-mu-kuvugutira-umuti-ubushomeri-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)