Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y'iseswa ry'amatora y'uzayobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy'imyaka ine iri imbere, Iyi Minisiteri ivuga ko ayo makuru ari ibihuha ko nta shingiro afite.
Ibi kandi byakurikiwe n'itangazo ry'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeza ko amatora azakomeza nk'uko byari byateganyijwe.
FERWAFA yatangaje ko amatora y'ubuyobozi ateganyijwe ku itariki ya 30 Kanama 2025 azakomeza uko byari byemejwe, nyuma y'amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Minisiteri ya Siporo yaba yasabye guhagarika ayo matora.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, FERWAFA yemeje ko ayo makuru ari ibihuha, yizeza abanyamuryango ko gahunda yose y'amatora izakurikizwa nk'uko byari byateganijwe, ikazabera mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA.
FERWAFA iti 'Iyi nkuru siyo, amatora azakomeza nk'uko byari byateganyijwe,'.
Na Minisiteri ya Siporo yanyomoje ayo makuru, itangaza ko amatora atigeze ahagarikwa. Mu butumwa bwayo bwatangajwe, Minisiteri yagize iti:Â
'Minisiteri ya Siporo ntiyigeze ihagarika amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA. Aya ni amakuru y'ibihuha adakwiriye guhabwa agaciro.'
Mu gihe Komisiyo y'Amatora yashyiraga ahagaragara urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa, Komite yari iyobowe na Hunde Walter wari wiyemeje guhatana ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, ntabwo we yosanze ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamaza.
Impamvu nyamukuru yatumye Hunde Walter n'itsinda rye batemererwa kwiyamamaza, ni uko batujuje ibisabwa n'amategeko agenga amatora ya FERWAFA nk'uko Komisiyo y'Amatora yabitangaje.
Urutonde rw'Abakandida Bemerewe Kwiyamamaza
Perezida (uyoboye urutonde):
SHEMA NGOGA Fabrice
Abari ku rutonde rwa Perezida:
Me GASARABWE Claudine â" Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n'imari
MUGISHA Richard â" Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki
NSHUTI Thierry â" Komiseri ushinzwe imari
Abakandida ku yindi myanya:
NIKITA GICANDA Vervelde â" Komiseri ushinzwe umupira w'abagore
NIYITANGA Désiré â" Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa ya FERWAFA
KANAMUGIRE Fidèle â" Komiseri ushinzwe tekiniki n'iterambere ry'umupira
NDENGEYINGOMA Louise â" Komiseri ushinzwe amategeko n'imiyoborere
Dr. GATSINZI Herbert â" Komiseri ushinzwe ubuvuzi.
FERWAFA yatangaje ko abatanyuzwe n'imyanzuro ya Komisiyo y'Amatora ku rutonde rw'agateganyo bemerewe kujurira hagati ya 30 Nyakanga na 4 Kanama 2025, nk'uko bikubiye mu ngengabihe y'amatora.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y'Amatora, RUGERA Jean Claude, risoza ryemeza ko amatora azakomeza nk'uko byari byateganyijwe kandi ko uru rutonde rw'abakandida rwemewe.
The post Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y'iseswa ry'amatora ya FERWAFA y'uzayiyobora mu myaka ine iri imbere appeared first on RUSHYASHYA.