
Shampiyona y'Isi y'Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n'amakipe y'ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, ritegurwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).
Ku nshuro ya mbere rigiye kubera ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda ni ryo ruzayakira aho rwemejwe muri Nzeri 2021 ruhigitse Maroc.
Mu myiteguro y'iri rushanwa, u Rwanda rukomeje kubaka ibikorwaremezo bitandukanye bizifashishwa muri iryo rushanwa birimo n'imihanda.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye IGIHE ko bari kwitegura gukora imihanda hakurikizwa amategeko agenga iri rushanwa arimo no kuba itarimo dodani.
Ati 'Amwe mu mabwiriza batanga ni uko mu mihanda hagomba kuba nta dodani zirimo. Muri urwo rwego inzira yateguwe bazanyuramo aho ziri zigomba kuba zivuyemo.'
Ku bijyanye no kuza zizasubiramo, Emma Claudine yagize ati 'Haracyari amezi imbere, hashobora kugira icyaba cyahinduka ariko igihari ni uko aho zakuwemo zigomba gusubiramo rirangiye.'
Biteganyijwe ko Shampiyona y'Isi y'Amagare izitabirwa n'abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, aho byitezwe ko hari n'abazitabira mu gice cy'ubukerarugendo.
Shampiyona y'Isi y'Amagare yabaye bwa mbere mu 1921 i Copenhagen muri Danemark mu gihe iheruka kuba mu 2024 yabereye i Zürich mu Busuwisi.
Indi nkuru wasoma: UCI yasohoye Ingengabihe ya Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera i Kigali
