Isezerano rya Gatabazi kuri Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ugushyingo 2022 nibwo Gatabazi yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu. Perezida Kagame yavuze ko yahagaritswe kubera amakosa arimo gukoresha imyanya arimo agashyira igitutu ku bandi, mu nyungu ze bwite.

Kuva icyo gihe kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025 ubwo yagirwaga Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Gatabazi nta zindi nshingano yigeze ahabwa.

Gatabazi yagizwe Komiseri n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Nyakanga, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gatabazi yagaragaje ko yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere.

Ati 'Ntewe ishema no kugushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bw'icyizere wongeye kungirira cyo gukorera igihugu nka Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi.'

Yakomeje avuga ko 'Niyemeje kuzuza izi nshingano ndangwa n'ubunyangamugayo n'umwete, byubakiye ku buyobozi bwawe bw'intangarugero n'icyerekezo gisobanutse ukomeje gushyiraho mu nyungu z'Abanyarwanda bose. Imana ibahe umugisha hamwe n'Abanyarwanda bose.'

Gatabazi ahawe izi nshingano nshya nyuma y'uko mu bihe bitandukanye yagiye asaba imbabazi, akizeza ko niyongera kugirirwa icyizere amakosa yakoze atazayasubira.

Uretse kuba Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi yakoze izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru.

Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isezerano-rya-gatabazi-kuri-perezida-kagame-wongeye-kumugirira-icyizere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)