Byabereye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke.
Mu masaha ya nyuma ya Saa Sita ku wa 9 Nyakanga 2025, uyu mukecuru ubana n'umuhungu we n'umukazana we, aho bamwubakiye iruhande rw'inzu yabo, yabwiye umukazana we ko hari aho agiye kuvumba inzoga, ntiyagaruka.
Umukazana yabonye bwije umukecuru adatashye abimenyesha abaturanyi n'ubuyobozi bamufasha gushakira mu mashyamba, ahari ibyobo, mu miferege, mu nzu zitabamo abantu no mu Kiyaga cya Kivu.
Tariki 10 na 11 Nyakanga, biriwe bashaka baramubura. Abamushakishaga bahisemo kwicamo amatsinda abiri, umwuzukuru we ajya mu ryagiye gushakira ku nzu yahoze ikoreramo umuryango remezo hatarabaho gahunda yo guhagarika insengero zitujuje ibisabwa.
Umwuzukuru yagiye ku bwiherero agaruka avuga ko abonye intoki z'umuntu ziri kwinyeganyeza, abo bari kumwe bajya kumufasha, umukecuru avamo.
Ababonye uyu mukecuru bavuga ko yari muzima, gusa afite igihunga ndetse bigaragara ko yabyimbye amaguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Ruharambuga, Ntagayisha Claude, yashimiye abaturage bafatanyije kumushakisha agakurwamo akiri muzima, avuga ko akomeje kwitabwaho ngo niba hari n'ihungabana yahagiriye ahumurizwe.
Ati 'Ni amahirwe adasanzwe kubona umukecuru nk'uriya w'imyaka 80 amara iminsi ibiri yaraguye mu bwiherero ntibihite bimenyekana, agakurwamo akiri muzima, twarashakishije ahantu hose nta wari uzi aho ari, akaba nta gikomere kindi afite.'
Umukecuru avuga ko yageze hafi y'ubwo bwiherero bumaze umwaka budakoreshwa akajya kuhahira ubwatsi atazi ko imbabari zibutinze zashaje akagwamo.
Yakoresheje inkoni yari yitwaje acukura utwobo akandangizamo ikirenge agerageza kwivanamo biramunanira, ariko avuga ko yumvaga abantu bavugira hafi ye.
Ubuyobozi bwafashe ingamba zo kugira amakenga ku hashobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga hose, ahagomba gufungwa butegeka ko hafungwa kugira ngo nko muri ibi bihe by'ibiruhuko abana bakina cyane hatazagira uhatakariza ubuzima.