Muri Mutarama 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda bwatangaje ko mu 2024, bwakurikiranye amadosiye 8.129 y'abakekwaho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho yakurikiranywemo abantu 8.222.
Muri ayo madosiye, hari hakubiyemo icyaha cyo gusambanya abana, icyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe ndetse n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Muri Gashyantare 2025 kandi Minisiteri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, yunzemo ivuga ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu 2024.
Ni imibare yagiye yiyongera uko imyaka yagiye ishira kuko mu 2020 abangavu batewe inda bari 19.701, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.
Niyirora Theogene, ushinzwe gahunda y'uburenganzira bw'abagore no kubona ubutabera muri Avega-Agahozo, yavuze ko hasigaye hari ikibazo cy'uburyo amakuru y'uwakorewe ihohoterwa atangwamo, aho usanga ayo makuru aba atubahirije amahame yo kurengera uwahohotewe.
Yagize ati "Iyo urebye nko mu nkuru zasohotse usanga hari amahame atubahirijwe, aho usanga batangaje nk'umwirondoro w'uwahuye n'ihohoterwa, cyangwa se bashyizeho amafoto ye. Ibyo bintu bishobora kuba byagira ingaruka kuri wa muntu wahuye n'ihohoterwa ndetse no ku muryango we ndetse n'abazamukomokaho."
Ibi yabivugiye mu mahugurwa y'abanyamakuru n'inzego zishinzwe kurengera abakorewe ihohoterwa, ajyanye no kurebera hamwe uburyo bwiza bwo gutangaza amakuru ajyanye n'uwakorewe ihohoterwa.
Niyirora kandi yagarutse ku bakoresha imbuga nkoranyambaga batangaza amakuru y'abakorewe ihohoterwa, avuga ko hari abareba inyungu zabo gusa ntibite ku ngaruka uwakorewe ihohoterwa ashobora guhura na zo.
Ati 'Bagomba kumva ko inkuru n'iyo wayikora ukayiha amakabyankuru menshi kugira ngo irebwe n'abantu benshi, byaba byiza ko banatekereza ku buzima bwa wa muntu bakoresheje mu nkuru, ndetse n'ingaruka bishobora kumugiraho igihe ayo makuru yaba yatanzwe nabi.'
Impuguke mu bijyanye n'uburinganire, Nkundimfura Rosette, yasobanuye ko ubusanzwe iyo utangaza inkuru y'uwahohotewe, uba udakwiye gushyiramo umwirondoro we, amafoto cyangwa amashusho ye, aho atuye, n'ibindi kabone nubwo yaba yabiguhayeho amakuru.
Akomeza avuga ko utangaza inkuru akwiye kwirinda gushyira mu nkuru ibyahungabanya umuryango Nyarwanda, nk'uburyo uwakorewe ihoterwa yarikorewe mu buryo bweruye, imvugo imushinja ibyaha cyangwa imusesereza, amakuru ashobora kumugiraho ingaruka mu gihe kizaza n'ibindi.
Ati 'Hari igihe umuntu agenda akavuga ibintu bikarangira abantu basigaye bamutera amabuye bati 'ni ibiki wakoze', ku buryo usanga we ubwe atabasha kubigarura ndetse n'umuryango we ukabigenderamo.'
Yavuze ko ibyo bisubiza inyuma uwahohotewe ndetse ko bishobora no gutuma n'undi wari ufite ikibazo nk'icye yanga gutanga amakuru.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikwiriye-kwirindwa-mu-gutangaza-amakuru-y-abahohotewe