Bimwe mu byemezo byafatiwe muri iyi nama harimo ibi bikurikira:
1. Inama y'Abaminisitiri yaganiriye ku ngamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'iterambere. Hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gukorera ku ntego bijyana no kongera umuvuduko mu mikorere, guhanga ibishya no kurushaho gukorana ubushishozi.
2. Inama y'Abaminisitiri yemeje itangwa ry'ubutaka bwa Leta bugahabwa 'Africa Health Sciences University (AHSU)', kugira ngo bwubakweho ishuri rikuru ryigisha iby'ubuvuzi.
3. Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera 'International Covenant College' gutangira gukora nk'ishuri rikuru ryigenga, rinayiha ubuzimagatozi.
Iri shuri rizatangirana amashami abiri: Ishami ry'Itangazamakuru n'Ikoranabuhanga n'Ishami ry'Uburezi mu Mikurire y'Umwana, hanyuma rikazagenda ryagura amashami.
Iyi gahunda igamije gushyira mu bikorwa amabwiriza y'ubuziranenge yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ibidukikije n'ubuzima rusange bw'Abanyarwanda.
5. Inama y'Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga
mu Rwanda bakurikira:
Madamu Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, Ambasaderi wa Repubulika y'Abarabu ya Misiri mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Brig. Gen Boubacar Diallo, Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Ntsiuoa Castalia Sekete, High Commissioner w'Ubwami bwa Lesotho mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.
Gia Matcharadze, Ambasaderi wa Georgia mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.
Salimatta E. T. Touray, High Commissioner wa Repubulika ya Gambia mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.
Gisele Fernández Ludlow, Ambasaderi wa Mexique mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.
Maro Mitrík, Ambasaderi wa Repubulika ya Slovakia mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.
Mohammed Bin Khalil Faloudah, Ambasaderi w'Umurinzi w'Imisigiti ibiri y'intumwa z'Imana mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.
Anthea Manasseh, Uhagarariye Ikigega cy'Abafaransa cy'Iterambere (AFD) mu Rwanda.
Ritu Shroff, Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda.


Dore uko ibiciro bishya byihariye byo gupima imyuka ihumanya ku binyabiziga bizaba biteye: