Ni ibiraro biherereye mu mirenge ya Karama, Kayenzi, Kuyumbu na Musambira.
Biteganyijwe ko kuva mu 2024 kugeza mu 2026 hazubakwa ibiraro bitatu birimo kimwe cyamaze kuzura cya Kinyaruka gihuza imirenge ya Kayumbu na Karama, icya Matengu gihuza imirenge ya Rukoma na Kayenzi ndetse n'icya Birembo gihuza Akarere ka Kamonyi na Ruhango, bizatwara hafi miliyari 2 Frw.
Harateganywa kandi ko hazubakwa ibindi umunani birimo icya Cyogo gihuza Ngamba na Runda ndetse no gusana ibindi birindwi byo ku muhanda wa Kayumbu-Mpushi-Munyana.
Ibiraro bya Kagugu, Murindi, Gashyashya, Munyinya, Nyacyonga, Rwingwe na Karumba bizatwara hafi miliyari 1.6 Frw.
Abahatuye bavuga ko isenyuka ry'ibi biraro byabahuzaga, ryabateye igihombo mu mihahiranire, icyakora bakagaragaza icyizere kuko hari ibyatangiye kubakwa.
Bimwe mu biraro byasenywe ni ibyo ku Mugezi wa Kayumbu, abakoresha Umuhanda wa Karama-Kayumbu banyura ku kiraro cya Kinyaruka n'abandi.
Harerimana Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Ryagashaza, ubarizwa mu Kagari ka Bunyonga, Umurenge wa Karama, uri mu bakoresha Ikiraro cya Kinyaruka, yavuze ko kimaze kwangizwa n'ibiza byabagizeho ingaruka zikomeye.
Ati 'Byari bigoye, abana ntibari bakijya ku ishuri, ubukwe bwari bwarahagaze kuko ntaho abageni bari kunyura. Muri make, guhahirana kwa Karama na Kayenzi byari byaragoranye. Mu mvura, uwageragezaga kwambuka umugezi n'amaguru wahitaga umutwara.'
Ni ishimwe asangiye na Musabe Chantal wavuze ko kutagira ikiraro kizima byatumaga umusaruro wabo wiganjemo ibitoki utongera kugera ku isoko uko bikwiye, ariko agahamya ko ubu impinduka zatangiye kwigaragaza.
Yagize ati 'Ubu byaroroshye, aho moto yagutwariraga 1500 Frw, uhagendera 700 Frw kuko ibiraro birakoze kandi n'umuhanda urimo gukorwa, bikanatuma tubona uko tugurisha ibitoki tweza ku giciro cyiza.'
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yavuze ko imvura yaguye mu myaka ya vuba ishize, yibasiye ibikorwaremezo birimo n'ibiraro byinshi, hakaba hakomeje urugendo rwo kubisana.
Yavuze ko bihaye intego yo kongera kuyubaka aho mwaka wa 2024/2025 bahereye ku biraro bitatu byari bikenewe kurusha ibindi, bikazakomereza ku ngengo y'imari ya 2025/2026.
Ati 'Ubushobozi buke bwatumye hari ibitarakorwa, ariko kuko ubushobozi bugenda buboneka bizakorwa. Nk'ubu ikiraro cya Kinyaruka cyonyine cyatwaye asaga miliyoni 700 Frw, ni yo mpamvu hari ibitarakorwa.'
