Ibihugu bya Afurika byasabwe kubaka urwego rw'igisirikare rukomeye ruharanira umutekano w'umugabane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 21 Nyakanga 2025 ubwo yatangizaga amahugurwa y'iminsi itatu yitabiriwe n'abayobozi b'amashuri makuru ya gisirikare mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu 38 baturutse mu bihugu 18 bya Afurika birimo, Misiri, Maroc, Nigeria, Ghana, Libya, Ethiopia n'ibindi.

Harimo kandi ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba nka Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y'Epfo ariko u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibyitabiriye.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagaragaje ko mu gihe ikoranabuhanga ryihuta n'ibihugu bikwiye gushora imari mu kubaka igisirikare gikomeye.

Ati 'Mu Isi aho ibyago byo guhungabanya amahoro n'umutekano birushaho kwiyongera no guhindagurika bijyanye n'igihe, Afurika igomba gukomeza gushora imari mu mahugurwa y'igisirikare akomeye, ajyanye n'igihe kandi agamije kureba kure.'

Yashimangiye kandi ko muri iki gihe nta gisirikare cyangwa umusirikare ukwiye gusigazwa inyuma mu gihe ikoranabuhanga ritera imbere, agaragaza ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana n'ibihugu binyamuryango mu gukomeza kwimakaza imikoranire hagati y'ibihugu mu kubaka urwego rw'igisirikare rukomeye.

Yakomeje ati 'Ubumwe n'iterambere by'ibigo byacu bya gisirikare ni ingenzi mu kugera ku ntego zacu z'umutekano nk'igihugu, ni n'umusingi ukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry'icyerekezo rusange cy'amahoro, umutekano n'Afurika itekanye kandi iteye imbere.'

Yasabye kandi ko abitabiriye amahugurwa baharanira kugira ngo ejo hazaza habe aho buri musirikare w'Umunyafurika yaba afite ubushobozi, yahawe amahugurwa akwiye kandi yiteguye gukorera igihugu cye n'umugabane wose muri rusange.

Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare, RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yasobanuye ko aya mahugurwa, agamije kwigira hamwe ingingo zitandukanye zirebana n'umutekano no kunoza amahugurwa n'imyitozo bihabwa abasirikare mu bihugu bitandukanye.

Yashimangiye kandi ko igamije kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare mu mashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, kuzamura ireme ry'imitangire y'amasomo n'imyitozo abasirikare bahabwa no gushyira hamwe mu guhangana n'inzitizi ku mutekano.

Abo bayobozi babonye umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zirushyinguwemo banasura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye ibihugu bya Afurika kubaka inzego za Afurika zikomeye ziharanira inyungu z'umugabane
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yasobanuye ko ayo mahugurwa, agamije kwigira hamwe ingingo zitandukanye zirebana n'umutekano n'ubufatanye
Ibihugu bya Afurika byasabwe kubaka urwego rw'igisirikare rukomeye ruharanira umutekano w'umugabane
Abayobozi b'amashuri makuru ya Gisirikare bateraniye mu Rwanda

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Ingoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside

Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abasirikare bakuru basobanuriwe uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare na Guverinoma yari iriho
Bagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kubera isomo amahanga
Basobanuriwe amateka yagejeje Ingabo za RPA ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Basobanuriwe uko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwagenze
Abo bayobozi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Amafoto: Nzayisingiza Fidele




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-byasabwe-kubaka-urwego-rw-igisirikare-rukomeye-ruharanira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)