Ni nyuma y'aho Niyikiza Josephine uvuka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi yasuye uyu murenge ari kumwe n'inshuti ze zo mu Busuwisi bakishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye barenga 2500.
Nishimwe Elina uri mu bishyuriwe afite umuryango w'abantu batanu yishyuriraga ibihumbi 15Frw ku mwaka.
Ati "Ayo nari kwishyura uyu mwaka ngiye kuyaguramo ingurube. Ndateganya ko umwaka utaha izaba yarabyaye nkabona ayo nongeranya nkishyurira umwana ishuri, ndetse byagenda neza nkaniyishyurira ubwisungane mu kwivuza".
Nishyirembere Pierre ufite umuryango w'abantu 10, wishyuriwe ibihumbi 30 yabwiye IGIHE ko mu bana afite harimo abiga mu mashuri yisumbuye.
Ati "Ndwaye ikirenge bakeka ko kirimo kanseri hari ibyo abaganga bantegetse, kuba bishyuriye ubwisungane umuryango wanjye biramfasha kwivuza".
Niyikiza Josephine uyobora umuryango Love4all uharanira imibereho myiza y'abaturage n'iterambere avuga ko we n'inshuti ze bakimenya ko mu Rwanda hari gahunda y'ubwisungane mu kwivuza bayishimye baniyemeza kuyishyigikira.
Ati 'Twatanze 7.560.000 Frw yo kwishyurira abaturage 2520. Uwo twishyuriye tumusaba gukora cyane kugira ngo ubutaha azabashe kwiyishyurira".
Ku wa 1 Nyakanga buri mwaka ni bwo hatangira umwaka mushya wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko uwo mwaka utangirira rimwe n'uw'ingengo y'imari.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuhoza Pascasie yashimye iki gikorwa avuga ko ari ingenzi mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage kuko ufite ubwisungane mu kwivuza atarembera mu rugo.
Ati "Iki gikorwa cyakozwe n'umuryango Love4all ni ingenzi cyane mu gukemura bimwe mu bibazo abaturage bacu baba bafite. Twacyishimiye, cyane cyakozwe n'umuntu uvuka i Murundi agikorera abaturage azi neza amikoro yabo".
Umwaka w'ubwisungane mu kwivuza wa 2024/2025 warangiye mu Karere abishyuye ubu bwisungane ari 96.5%.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-karongi-bageze-kuri-60-mu-kwishyura-mituweli