Ibi biro by'umudugudu byatashywe ku wa 6 Nyakanga 2025, mu birori byahujwe no kwizihiza kwibohora k'u Rwanda ku nshuro ya 31.
Iyi nyubako ya miliyoni 11.700.000 Frw yuzuye nyuma y'imyaka itatu.
Byatangiye aba baturage bagura ikibanza cya miliyoni 2 Frw, hashize amezi atandatu batangira umuganda wo kubumba amatafari, ndetse bagatanga amafaranga yunganiraga mu bindi bikoresho no guhemba abafundi kugeza isojwe.
Ni inzu igizwe n'ibiro by'Umuyobozi w'Umudugudu na Komite bafatanya, ahazakorera Abajyanama b'Ubuzima, Inshuti z'Umuryango n'abandi bashinzwe ubukangurambaga nk'Abamamazabuhinzi, ikanagira icyumba mberabyombi cyakwakira abantu 100 kigenewe inama z'umudugudu.
Umuyobozi w'Umudugudu wa Rebero, Kanyaruka Emmanuel yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyavuye mu bumwe bw'abatuye umudugudu ayoboye, ashima ko babyumvise kimwe.
Ati ''Twakoze ibishoboka byose buri rugo rukabona amatafari, aho bidashobotse bakaduha amafaranga bihwanye, inzu irazamuka noneho n'ubuyobozi bw'akagari budutera inkunga y'ibitekerezo ndetse banaduha imbata y'inzu.'
Kanyaruka yakomeje avuga ko iyi nyubako izabafasha mu miyoborere iboneye kuko 'azashyiraho imbonerahamwe y'akazi n'igihe akemurira ibibazo na komite ye'.
Ati 'Twese tugiye gushyira nimero zacu ku biro, nta muntu uzongera kujya atubura, bityo turusheho kwitangira abadutoye.'
Yambonankira Marie Grace uri mu batuye muri uyu mudugudu, yavuze ko iyi nzu ibazaniye ibyiza birimo kudasiragira bashaka abayobozi hirya no hino kuko abo kubashakira hazaba hazwi.
Ati 'Umuturage azajya ajyana ikibazo ku biro ahasange komite y'umudugudu igikemure adasiragiye. Tuzajya tunahapimishiriza abana, kandi twiteze ko tuzajya tuhakura amatangazo ya gahunda za Leta cyane ayanditse, biratunejeje cyane!''
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungurije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko igikorwa nk'iki cyongera kugaragaza ikigero cy'ubukure bw'abaturage, kwibohora mu myimvire birimo no kumva uruhare rwabo mu miyoborere, asaba n'abandi kubareberaho.
Ati 'Iki gikorwa nacyo kiijyanye no kwibohora, aho abaturage bagira ubuyobozi ubwabo, bakiyubakira aho babonera serivisi kandi nziza. Tunabifata nko kwesa umuhigo kandi turanabishima kuko ni ikimenyetso cy'ubukure mu miyoborere myiza y'inzego z'ibanze.'
Yakomeje asaba ko ibikorwa nk'ibi byakomeza hose kuko bishimangira ko abaturage bazi uruhare rwabo mu bibakorerwa.
Umudugudu wa Rebero ni umwe muri 524 igize Akarere ka Gisagara, ukaba ufite ingo 117 n'abaturage 1114.

