Ibi barabivuga mu gihe hashize igihe kitari gito, ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi hatagaragara urujya n'uruza rw'abantu cyangwa ibintu, ibyatumye bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyaruguru bahoze bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubu basigaye bacururiza imbere mu gihugu.
Aba bavuga ko nyuma ifungwa ry'imipaka, bafunguye amaso bakongera kwikebuka, bagahuza imbaraga bagamije kwiteza imbere binyuze mu matsinda bakoreramo, kuko bigishijwe kwishakamo ibisubizo no gucunga umutungo bafite banawongera bakora cyane, kandi bibanda ku mahirwe abakikije mu gihugu imbere.
Mukesharugo Dorothée, umwe mu bakuraga ibintu i Burundi, avuga ko mbere y'uko umupaka ufungwa yaranguraga imbuto zitatundukanye azikuye i Burundi, akazicuruza i Huye na Kigali.
Nyuma y'aho umupaka ufungiwe, Mukesharugo na bagenzi be ngo bakomeje ubuzima bw'ubucuruzi bahindura ibikorwa binjira mu bucuruzi bw'imyenda bahuza imbaraga banashinga Koperative bise Ambaruberwe.
Ati ''Twashishikarijwe gukorera mu matsinda, ubu turizigama tukagurizanya. Ubu nkanjye, sinasubiye inyuma, ndiha amashuri y'abana nkanatanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, nta gihunga. Ubu maze kugira aho mva n'aho ngeze.'
Yakomeje avuga ko ifungwa ry'umupaka kuri bo bitavuze no gufunga ibitekerezo, asaba ubuyobozi gukomeza kubaherekeza mu byo bakora kugira bakomeze biteze imbere.
Yagize ati 'Kuba u Burundi bwarafunze, ntibuvuze ko bwanadufunze ibitekerezo, tuzakomeza gukora kuko ahandi hose mu gihugu no mu bindi bihugu bituranye n'u Rwanda ku yindi mipaka tutahahejwe, kandi twizeye gukomeza gutera imbere.'
Ni na ko biri kuri Ahishakiye Suzanna na we uvuga ko hamwe n'abandi, batizanyije imbaraga bakomeza ubucuruzi bw'imbere mu gihugu, agahamya ko abona batazasubira inyuma mu mikorere.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko n'ubwo umupaka ufunze nta ruhare u Rwanda rwabigizemo, ari nayo mpamvu abawuturiye bakomeje umurego wo gukora cyane babyaza umusaruro amahirwe ari imbere mu gihugu, cyane cyane binyuze mu gukunda umurimo.
Ati 'Ubuyobozi bw'akarere n'abafatanyabikorwa bako bakomeza bashishikariza abaturage gukunda umurimo, bakora cyane ntibarambirize ku kwambuka umupaka, ibyo bakoze bwaba ubucuruzi n'ibindi bakabikora kinyamwuga, bibuka ko bagomba gushakira isoko mu gihugu.'
Abagore bo mu Karere ka Nyaruguru bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka w'Akanyaru bagera kuri 600, bakaba bakora ibikorwa byiganjemo ubucuruzi.

