Ibi birashingirwa ku mibare iheruka yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025 guhera muri Nyakanga 2024, kugeza muri Gicurasi 2025, hagaragaye abangavu batwaye inda imburagihe 145, mu gihe hari n'abahungu barenga 185 bajyanywe Iwawa kugororwa kubera imyitwarire mibi irimo no kunywa ibiyobyabwenge.
Mu guhangana n'iki kibazo, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Urubyiro mu Karere cyizwi nka Yego Centre, Habineza Jean Paul, yavuze ko hashyizweho guhunda yo gufasha urubyiruko rw'abanyeshuri mu biruhuko binyuze mu bukangurambaga hirya no hino basabwa kwirinda ibishuko bibashobora mu bikorwa bibi nk'ibiyobyabwenge no guterwa inda imburagihe.
Ati ''Ibi bikorwa biba bigamije kubibutsa indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda bakwiriye kugenderaho, ariko kandi tubibutsa no kwirinda ingeso mbi zose, ubunebwe ahubwo bakiga uko bagera ku iterambere.''
Habineza yavuze ko imibare y'abajya Iwawa n'abakobwa batwara inda ibahangayikishije nk'akarere, ari na yo mpamvu batekereza ibikorwa byigisha urubyiruko kuko bazi ko hari n'ababyeyi bataganiriza abana ariko bakaba bifuza ko bakwita ku burere bwabo.
Nsanzumuhire Olivier, umwe mu rubyiruko, yabwiye IGIHE ko kwitwara neza abibonamo inyungu nk'urubyiruko kuko bimurindira ejo hazaza.
Ati ''Kwirinda kwishora mu biyobyabwenge nko kunywa itabi, inzoga cyangwa se ubusambanyi ni ingenzi, kuko byabangamira ubwonko, igihe dusubiye kwiga ntidushobore amasomo. Ibi byose rero, bishoboka igihe twagiye mu kigare cy'ababikoresha na bo bakabikwanduza; ariko ubimye umwanya ukigira mu mikino, ntaho baguturuka.''
Musoni Evariste ukiri urubyiruko washinze Irerero ry'Umupira w'Amaguru mu bana b'i Mamba no mu bindi bice bihegereye yabwiye IGIHE ko imikino ifasha urubyiruko guteza imbere impano no kwirinda ibirangaza.
Ati ''Twatangiye guhuriza hamwe abana bo mu mirenge ya Mamba, Musha na Gikonko bakigishwa gukina bazamura impano zabo baba abahungu n'abakobwa. Tubikora kugira ngo bibarinde ubuzererezi, inda zitifuzwa n'ibiyobyabwenge mu biruhuko, banunguka ubumenyi.''
Musoni yongyeho ko hari n'abo byafashije gusubira mu ishuri kuko abitabira izi nyigisho bagomba kuba biga bityo buri mwana agaharanira kutarivamo.
Gahunda zitandukanye zishyirirwaho urubyiruko mu biruhuko i Gisagara, zirimo imikino n'imyidagaduro, inyigisho ku buzima bw'imyororokere, umuco ndetse n'ibindi.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abangavu-145-batewe-inda