Forever TVET Institute yatashye ibikorwaremezo by'imirasire y'izuba bya miliyoni 100 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni imirasire y'izuba 72 izatanga umuriro wa kilowatt 220. Byitezwe ko uzanafasha mu gucanira ingo 100 zituriye iri shuri riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Akamatamu, mu Mudugudu wa Murehe.

Buri rugo rushobora kwakira amashanyarazi angana na kilowatt ebyiri ku munsi. Ni umushinga watwaye ibihumbi 70$ (arenga miliyoni 100,7 Frw).

Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Gen B Cesar , yashimye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga, agaragaza ko utagarukira gusa ku gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire, ahubwo ari n'urubuga rwo kwigisha imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro bizafasha urubyiruko rw'u Rwanda kwihugura no kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

Ati 'Uyu mushinga ni urugero rufatika rw'uko dushobora guhuza iterambere n'uburezi, tukarushaho gutegura abakozi bafite ubumenyi bujyanye n'igihe. Ndabizeza ko Leta izakomeza gushyigikira imishinga nk'iyi izana ibisubizo birambye mu nzego zinyuranye.'

Umuyobozi wa Forever TVET, Izabayo Narcisse, yavuze ko ari igikorwa kizafasha iki kigo kuzamura ireme ry'uburezi binyuze mu ikoranabuhanga bityo abanyeshuri bakagira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang, yashimye ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga avuga ko ari igikorwa cy'indashyikirwa gihuza uburezi, iterambere rirambye ndetse n'ubufatanye mpuzamahanga.

Ati 'Iyi mirasire y'izuba, si ibikorwaremezo bisanzwe, ni ikimenyetso cy'uko imyigishirize y'amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ishobora guhuzwa n'iterambere rirambye.'

Ishuri rya Forever TVET ryashinzwe mu 2018, ritanga ubumenyi mu bijyanye n'imyuga itandukanye irimo gutwara imodoka zikora imihanda hifashishijwe ikoranabuhanga, ubumenyi ku ikoranabuhanga rya mudasobwa, kubaka imihanda ndetse no gupima ubutaka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang, yashimye ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w'ikoreshwa ry'imirasire y'izuba avuga ko ari igikorwa cy'indashyikirwa mu guteza imbere uburezi
Mu byo Forever TVET yigisha kandi harimo no gutwara imodoka zitunganya imihanda hakoreshejwe ikoranabuhanga
Gutaha ibikorwaremezo by'imirasire y'izuba byubatswe muri ForeveR TVET byitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye
Ibikorwaremezo bitunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba bizafasha Forever TVET Institute kongera umuriro ndeste inacanire abaturage bayegereye
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Gen B Cesar yashimye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga wo kubaka ibikorwaremezo bifasha gutunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Abayobozi batandukanye batemberejwe ahari ibikorwa byo kwigiraho muri Forever Institute
Abasuye Forever TVET Institute basobanuriwe imikoreshereze y'ibi bikorwa by'ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/forever-tvet-institute-yatashye-igikorwaremezo-by-imirasire-y-izuba-byatwaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 12, August 2025