
Icyiciro cya mbere cyari kigenewe gutunganya ikibuga nyir'izina, kubaka inzira z'indege, inzira z'amazi, aho guparika imodoka, inzira zo ku butaka n'indi mirimo yoroheje, yamaze kurangira.
Leta y'u Rwanda iherutse gutangaza ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, izatanga agera kuri miliyoni 600$ (arenga miliyari 850 Frw).
Ibigo bitatu byishyize hamwe bikora sosiyete bihuriyeho ya UMCJV Ltd bitsindira akazi ko kubaka iki Kibuga cy'Indege kizaba kiri mu byiza biri mu Karere k'Ibiyaga Bigari.
Ibyo ni Mota-Engil cyo muri Portugal, Urbacon Contractors Holding (UCC) cyo muri Qatar na CCC (Consolidated Contractors Company) cyo mu Bugereki.
UMC JV Ltd ni na yo yagiranye amasezerano na Bugesera Airport Company Ltd (BAC Ltd) ihuriweho na Leta y'u Rwanda na Qatar, kuko ari yo ifite iri soko.
Muri rusange iki kibuga cy'indege gifite ingengo y'imari isaga miliyari 2$, ariko imirimo isigaye ibarirwa agaciro ka miliyari 1.6$.
Mu masezerano y'impande zombi, UMCJV Ltd yagombaga gutanga ubwishingizi buha umukoreshwa wayo ari we Bugesera Airport Company icyizere cy'uko iki kigo gifite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa umushinga wose uko wakabaye kandi n'uko amasezerano abiteganya.
Ibi ni ko bisanzwe bigenda mu bijyanye no gutanga amasoko. Ubwishingizi butangwa buri mu byiciro bibiri, burimo ubwa 'Performance Guarantee' ndetse na 'Advance Payment Guarantee.'
Ubu ni ubwishingizi butangwa n'ikigo gisanzwe ari banki y'ubucuruzi cyangwa ikigo cy'ubwishingizi, bushimangira ko ikigo gifite isoko kizashyira mu bikorwa inshingano zacyo.
Aha ni ho UMCJV Ltd yahereye yegera BPR Bank Rwanda Plc, iyisaba kuyifasha kubona ubwishingizi bukenewe, cyane ko ari banki yinjiye muri uyu mushinga mbere kandi isanzwe inazobereye mu mishinga minini.
Mu byo BPR Bank Rwanda Plc yasabwaga, harimo gutanga ubwishingizi bwa miliyoni 161$ bwitwa 'Performance Guarantee', ndetse na miliyoni 161$ z'ubwitwa 'Advance Payment Guarantee'.
Ubu bwishingizi bungana na 10% by'agaciro k'isoko ryose UMCJV Ltd yahawe na BAC Ltd. Muri rusange ubwo BPR Bank Rwanda Plc yari ikeneye gushaka miliyoni 322$.
Icyakora aya mafaranga arenze cyane ayo BPR Bank Rwanda Plc yemerewe kuguriza umushinga umwe, hagendewe ku mabwiriza ya Banki Nkuru y'u Rwanda agena ingano n'ubushobozi bw'ikigo cy'imari.
Byatumye yitabaza ibindi bigo by'imari ku isoko ry'u Rwanda, birimo Banki ya Kigali na Banki y'Iterambere, BRD.
Iyi banki kandi yitabaje KCB Bank Kenya yo muri Kenya, ari na yo BPR Bank Rwanda Plc ibereye Ishami mu Rwanda.
Amafaranga y'ibi bigo byose na yo yagiye munsi y'akenewe, kuko hasigaye icyuho cya miliyoni 84$.
Mu rwego rwo kuziba iki cyuho, ibi bigo by'imari byitabaje ikindi kigo cy'ubwishingizi, kizwi nka Africa Trade & Investment Development Insurance, ATIDI.
ATIDI na yo yemeye kwishingira izi banki mu kuziba icyo cyuho cya miliyoni 84$ zaburaga.
Aya ntabwo ari amafaranga atangwa na banki mu buryo bufatika (cash), ahubwo ni ubwishingizi cyangwa se garanti (impapuro z'ingwate).
Igihe cyonyine ashobora gutangwa, ni igihe ikigo cyahawe isoko cyananirwa kurangiza gukora akazi gakubiye mu masezerano hanyuma uwatanze isoko agasaba banki yatanze ubwishingizi kwishyura ibitarangiye cyangwa ibitakozwe neza.
Mu gihe cyose umushinga wakomeza kugenda neza, aya mafaranga ntabwo yazigera ava muri ibi bigo by'imari na ATIDI.
Ku rundi ruhande, uko umushinga ugenda wigira imbere, ibyago by'uko utagenda neza birushaho kugabanyuka.
Umuyobozi Mukuru wa ATIDI, Manuel Moses, yavuze ko iki kigo gitewe ishema no kugira uruhare muri uyu mushinga, ati 'ATIDI itewe ishema no kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda n'Umugabane wa Afurika, binyuze muri uyu mushinga uzaba ari ingenzi mu iterambere rirambye ry'igihugu.'
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki 'itewe ishema no kuyobora ibikorwa byo gushaka amafaranga akoreshwa muri uyu mushinga.'
Yanagarutse ku bufatanye bwaranze ibigo by'imari byo mu Rwanda no hanze yarwo ndetse na ATIDI, avuga ko ari ikimenyetso cy'imikoranire myiza hagati y'impande zose.
Uyu muyobozi kandi yahumurije abakiliya b'iyi banki, ababwira ko uyu mushinga utazakoma mu nkokora gahunda yayo yo gukomeza kubaherekeza mu rugendo rw'iterambere, ati 'ntabwo tuzahagarika gukomeza gukorana n'abakiliya bacu, baba abato cyangwa abanini.'
Mu minsi mike iri imbere, imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera iraba itangiye mu buryo bwagutse, intego ari uko kizarangira kubakwa bitarenze mu 2028.
Ibi bigo by'imari bizungukira mu birimo kunyuzwamo amafaranga y'umushinga, kubona komisiyo n'ibindi bitandukanye.
Iki ni igikorwa gikomeye kuko iyo izi banki zidashobora kwishingira uyu mushinga, UMC yari kuzifashisha banki yo hanze ifite ubwo bushobozi. Ibi ni indi ntambwe ishimangira urwego rushimishije ibigo by'imari mu Rwanda bimaze kugeraho.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nibura abakozi babarirwa mu 5000 ba nyakabyizi bazajya bakora kuri icyo kibuga cy'indege kuva gitangiye kubakwa kugeza igihe kizasorezwa. Aba bose bazaba ari Abanyarwanda.
Hari kandi n'abakozi b'abahanga mu bintu bimwe na bimwe, ari nacyo cyiciro kibaza kirimo abakozi b'abanyamahanga.




