Ellevate yatangijwe ku wa 27 Kamena 2025, aho ku ikubitiro abagore 22 batoranyijwe mu bazahabwa amahugurwa n'ikigo cy'Abanyamerika gikora ishoramari mu bijyanye na banki cya Goldman Sachs.
Goldman Sachs ifite gahunda yo guhugura abagore ibihumbi 10 muri Afurika ku bijyanye n'ubucuruzi, uburyo bwo kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko mpuzamahanga ndetse no kubafasha kugera kuri ayo masoko.
Guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iyi gahunda ya Ellevate itaje gufasha abagore gusa ahubwo igiye no kuzamura ubukungu bw'igihugu.
Yagize ati "Iyi gahunda igamije kugaragaza ubushobozi bw'abagore b'Abanyarwanda mu bijyanye n'ubucuruzi, kandi si guteza imbere abagore mu bucuruzi gusa ahubwo ni no guteza imbere ubukungu bw'igihugu."
Akomeza avuga ko abagore ari bo bayoboye mu bucuruzi buto n'ubuciriritse gusa bakomeza kugorwa no kubona imari, bityo ibigo by'imari bikwiye kurushaho gufasha abagore bari mu bucuruzi.
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni, yavuze ko gahunda ya Ellevate itagiye kuzamura umugore gusa ahubwo igiye no kumufungurira amarembo ku masoko mpuzamahanga.
Yagize ati "Twizera ko umugore wese ufite inzozi no kugira ubucuruzi bwe, akwiye kubona amahirwe yo kubona ibikoresho akeneye, imari ndetse naho gucururiza. Yaba asanzwe akora ubucuruzi cyangwa abutangiye ariko yifuza kugera kure, Ellevate izamufasha."
Ellevate ni gahunda ije gufasha abagore bakora ubucuruzi kugera ku nzozi zabo binyuze mu bikorw byinsh biteganyijwe n'iyi gahunda.





Amafoto: Isaac & Shumbusho Djasiri