Ubusanzwe abarema amasoko y'amatungo hari umusoro bakwa iyo bagurishije itungo, ku barema isoko rya Butaro bo bavuga ko umuntu wese winjije inka mu isoko, ayikuramo atanze 3000 Frw, yaba yagurishije cyangwa atagurishije.
Ni ibintu abaturage bavuga ko bibabangamiye cyane kuko ngo baba bazanye inka bashaka amafaranga, bamwe bikarangira batanagurishije ariko bagasabwa kwishyura umusoro wa 3000 Frw.
Mugabarigira Jean Pierre wavuye mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Gicumbi agiye kugurisha inka mu isoko rya Butaro, yavuze ko kwakwa 3000 Frw batagurishije bibabangamiye cyane.
Ati 'Ndi umworozi, nturutse mu rugo nje kugurisha inka sinyigurishije banciye amafaranga, ese mwe ntimwumva ko ari ikibazo. Buri gihe wagurisha utagurisha baduca 3000 Frw turifuza ko bazajya baka amafaranga abantu bagurishije gusa kuko iyo utagurishije bakayakwaka biragorana.''
Dushimirimana Espérance we yagize ati 'Birabangamye cyane, buriya hari igihe tuva mu rugo nta giceri dufite tugambiriye guhahisha amafaranga turi bukure kuri ya nka twagiye kugurisha. Hari ubwo rero ugera mu isoko inka yawe ntigurwe, abasoresha nabo bakakubwira ko utayisohora mu isoko utishyuye 3000 Frw, hari nubwo itungo barisigarana, turifuza ko mu gihe utagurishije batatwishyuza.''
Senzira Joseph yavuze ko iki kibazo bamaze igihe kinini bakivuga ariko ko ntacyo ubuyobozi buragikoraho. Yavuze ko bimaze kumubaho kenshi aho azana inka ikabura umuguzi akishyura 3000 Frw, ku wundi munsi w'isoko akongera akagarukana ya nka nabwo bakongera bakamwishyuza.
Yasabye ubuyobozi kubyigana ubushishozi abantu batagurishije bakajya bareka kubasoresha.
Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yijeje abaturage ko iki kibazo bagiye kugikurikirana kigakemuka ntibazongere kwakwa amafaranga kandi batagurishije.
Yagize ati 'Ubundi ubusanzwe amafaranga duca ni ay'umuntu uba wagurishije, icyo kibazo rero niba cyagaragaye tugiye kugikurikirana kugira ngo bikemuke.''
Isoko ricururizwamo inka rya Butaro riremwa buri wa Gatanu, aho ryitabirwa n'aborozi bo mu turere twa Gicumbi, Burera, Musanze na Gakenke.
