Abakoresha umuhanda bakanguriwe gukomeza ingamba zo gukumira impanuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bukangurambaga bwabereye mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali bwibanze cyane ku banyamaguru, bwari bukubiyemo ubutumwa bwo kubibutsa kwitwararika birinda uburangare n'amakosa ashobora kuba intandaro y'impanuka.

Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yagarutse ku ngaruka zitandukanye ziterwa n'impanuka yibutsa abanyamaguru kuzirikana ko ari abafatanyabikorwa bakomeye mu gukumira impanuka, bityo bakaba bagomba kugira uruhare rugaragara mu guharanira umutekano wo mu muhanda.

Ati 'Impanuka zigira ingaruka nyinshi k'uyikoze, umuryango we n'igihugu muri rusange. Abo zidahitanye zibasigira ubumuga, zikabapfakaza, abandi zikabasiga ari imfubyi, zikanateza n'izindi ngaruka zirimo no gutakaza icyizere cy'ubuzima. Ni ngombwa ko buri wese yigenzura mu gihe ari mu muhanda, akirinda kuba yakora ikosa ryose ryaba intandaro y'impanuka.'

SP Kayigi yakomeje avuga ko by'umwihariko abanyamaguru bibutswa kwirinda uburangare, kwambukira ahatemewe cyangwa bakambuka batabanje kwitegereza iburyo n'ibumoso niba nta kinyabiziga kiri hafi no kutagendera mu ruhande rw'iburyo bw'umuhanda kuko baba bateye umugongo ibinyabiziga byo mu cyerekezo barimo bikaba byabakururira impanuka bashoboraga kwirinda.

Ati "Mu gihe ukoresha umuhanda ugenda n'amaguru, umutekano wawe ushingira ku mahitamo yawe. Koresha inzira nyabagendwa, witegereze ibimenyetso by'umuhanda, kandi ukomeze kuba maso. Ntukigere wibwira ko ufite umutekano usesuye gusa kubera ko uri mu kayira kagenewe abanyamaguru. Niba ugiye kwambuka umuhanda ukabona itara ririmo akamenyetso k'umunyamaguru ugenda ritukura, tegereza ibara ry'icyatsi, bitwara amasegonda make, biroroshye kandi bishobora kurokora ubuzima.'

Yashimangiye ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y'umuhanda ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe ko ubutumwa bwo kurwanya impanuka bugera kuri benshi kugira ngo nabo bagire uruhare mu kwirinda impanuka zishobora kubibasira n'ingaruka zazo.

Abakoresha umuhanda bakanguriwe gukomeza ingamba zo gukumira impanuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-umuhanda-bakanguriwe-gukomeza-ingamba-zo-gukumira-impanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)