Amerika yizeye ubushake bwa Perezida Kagame mu kubahiriza amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yagarutsweho n'Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Marc Perelman wa France24.

Uyu munyamakuru yabajije Massad Boulos ikigomba kubanza hagati yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda.

Boulos yagize ati 'Ibyo bintu bigomba kujyanirana kandi impande zombi zemeranyije gushyiraho urwego rw'umutekano ruhuriweho, kandi iki ni ikintu cy'ingenzi cyane mu bijyanye n'aya masezerano. Bwa mbere bashyizeho urwego rw'umutekano ruhuriweho aho ibi bintu byose bizemeranyaho, ndetse bigategurwa n'impande zombi. Gusenya FDLR ni ingenzi cyane, kimwe no gukuraho ingamba z'ubwirinzi bikozwe n'u Rwanda, birajyana kandi bikwiriye gukorwaho icyarimwe, mu buryo bworoheye impande zombi.'

Gusenya umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, ni imwe mu myanzuro ikubiye mu masezerano y'amahoro u Rwanda na RDC byashyizeho umukono ku wa 27 Kamena 2025, i Washington D.C.

Perezida Kagame afite ubushake bwo kuyubahiriza

Muri iki Kiganiro, Marc Perelman yongeye kuzamura ibirego by'uko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, abaza Boulos niba rwiteguye guhagarika ubu bufasha.

Mu gusubiza Boulos ntiyigeze avuga ko u Rwanda rufasha M23, ahubwo yashimangiye ko Perezida Kagame afite ubushake mu kubahiriza ibikubiye mu masezerano.

Ati 'Perezida Kagame yagaragaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa iby'aya masezerano y'amahoro, yashimangiye ko ashyigikiye kurangiza mu mahoro iyi ntambara.'

Yakomeje avuga ko kandi Perezida Kagame ashyigikiye ibiganiro bya Doha biri guhuza M23 na Leta ya RDC.

Ati 'Dushyigikiwe byimazeyo na Perezida Kagame w'u Rwanda kugira ngo ibi biganiro bizagende neza.'

Ku wa 27 Kamena 2025, ubwo hasinywaga aya masezerano hagati y'u Rwanda na RDC, Perezida Donald Trump yavuze ko yizeye ko azashyirwa mu bikorwa.

Ati 'Tuzakorana na bo kugira ngo bishyirwe mu bikorwa, bo ku giti cyabo bashobora gushyira mu bikorwa aya masezerano, ariko tuzabashyiraho igitutu kugira ngo bishyirwe mu bikorwa. Aba ni abantu babiri bashoboye kandi bazabikora. Barabizi ko bagomba kubikora kuko bitagenze gutyo hazabaho ibintu bibi.'

Yakomeje avuga ko 'navuga ko hazabaho ibihano bikomeye nibatabyuhiriza, ariko ntabwo ntekereza ko bazabikora ariko dufite ibihano bikomeye by'ubukungu.'

Uretse gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, aya masezerano arimo n'izindi ngingo zirimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro, gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

Massad Boulos yavuze ko yizeye ubushake bwa Perezida Kagame mu kubahiriza amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yizeye-ubushake-bwa-perezida-kagame-mu-kubahiriza-amasezerano-y-amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)