Mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, u Rwanda rwohereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 10,73$, mu gihe rwohereje mu Bwongereza ibifite agaciro ka miliyoni 9,26$ muri icyo gihembwe.
Mu gihembwe cya kane cy'umwaka ushize, u Rwanda rwari rwohereje mu Bwongereza ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 9,31$ mu gihe ibyo rwohereje muri Amerika byari bifite agaciro ka miliyoni 8,97$.
Ibi ni nako byari byagenze mu bihembwe bine by'umwaka ushize wose, dore ko Amerika yaherukaga kwakira ibicuruzwa biruta ibyoherejwe mu Bwongereza mu gihembwe cya kane cya 2023.
Icyo gihe, u Rwanda rwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 8,78$, mu gihe mu Bwongereza hoherejwe ibifite agaciro ka miliyoni 7,95$.
Ibicuruzwa birimo ikawa n'imyenda ni bimwe mu byo u Rwanda rwakunze kohereza ku isoko rya Amerika mu bihe bya vuba, icyakora ubu bucuruzi bwitezweho kwiyongera mu minsi iri imbere cyane cyane nyuma y'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubukungu hagati y'ibihugu byombi, ashobora guca inzira yo kugeza umutungo kamere w'u Rwanda, ukarushaho kugana kuri iryo soko.
Mu minsi ishize, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abayobozi b'ikigo gikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Rio Tinto, baganira ku bufatanye u Rwanda rufitanye na cyo muri uru rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Muri Nyakanga 2024 nibwo Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye na Rio Tinto Minerals Development Limited, ikigo gisanzwe kibarizwa muri Rio Tinto byatangije umushinga mugari wo gushaka ahari amabuye y'agaciro no guteza imbere ubucukuzi bwayo by'umwihariko aya lithium, tin, tungsten na tantalum hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry'ibyuma bimenya aho amabuye yose aherereye.
Ni nyuma y'uko muri Mutarama 2024, u Rwanda na Rio Tinto Minerals Development Limited byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Lithium mu Ntara y'Iburengerazuba.
Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Rio Tinto mu gihe ubu bufatanye bwatangiye gutanga umusaruro kuko ku wa 10 Nyakanga 2025 byatangajwe ko ubushakashashatsi bumaze iminsi bukorwa bwagaragaje ko mu Rwanda hari amabuye ya 'Lithium' ya mbere meza.
Ni ubushakashatsi bwatangajwe n'ikigo Aterian PLC ariko cyafatanyijemo Rio Tinto isanzwe ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.
Rio Tinto ni ikigo cy'Abongereza n'Abanya-Australia cyashinzwe mu 1873. Ni icya kabiri kinini ndetse gikomeye mu bijyanye no gushakisha, gucukura no gutunganya amabuye y'agaciro mu Isi hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.
