Ambasaderi w'Umurinzi w'Imisigiti ibiri y'intumwa z'Imana wemejwe n'Inama y'Abaminisitiri ni muntu ki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi ntibasobanukiwe n'iryo zina ry'uwo Ambasaderi ndetse n'inshingano ze, cyane ko kuri bamwe ari ubwa mbere bari babonye iyo nyito.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasobanuriye IGIHE ko icyo iriya nyito isobanuye ari uko Ambasaderi Mohammed Bin Khalil Faloudah, ari uhagarariye Umwami wa Arabie Saoudite mu Rwanda.

Ibyo bituruka ku kuba Umwami wa Arabie Saoudite uwo ari we wese aba ari we murinzi w'Imisigiti Ibiri mitagatifu iri muri icyo gihugu, ari yo Masjid al-Haram uherereye i Maka na Masjid an-Nabawi uherereye i Madina.

Mufti Sheikh Sindayigaya ati 'Umwami wa Arabie Saoudite aba afite izina ry'uko ari umukozi w'iriya misigiti ibiri mitagatifu, ni nk'uko uzasanga ahandi bamwita 'Baba wa Taifa', rero ahari umurinzi w'imisigiti ibiri mitagatifu, wahasimbuza Umwami wa Arabie Saoudite, ubwo urahita usanga rero uriya ari Ambasaderi uhagarariye Ubwami bwa Arabie Saoudite.'

Ambasaderi Mohammed Bin Khalil Faloudah ugiye guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda afite icyicaro i Kampala muri Uganda, abaye uwa mbere uhawe izo nshingano kuko ubusanzwe icyo gihugu nta Ambasaderi cyagiraga ushinzwe u Rwanda.

Sheikh Sindayigaya yavuze ko kuba uyu Ambasaderi yahawe izi nshingano by'umwihariko, bizatuma boroherwa kurushaho no kubona ibisabwa, by'umwihariko nko ku bayisilamu bajya mu mutambagiro mutagatifu. Yavuze ko nubwo n'ubundi bafashwaga na Ambasade iri i Kampala, ubu bizarushaho koroha kuko n'u Rwanda rugiye mu nshingano by'umwihariko.

Ati 'Turashima rero imiyoborere myiza igenda nyine yagura amarembo, kugira ngo abaturage tubyungukiremo inyungu zitandukanye.'

U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye ndetse ibihugu byombi bikunze gushyigikirana.

Nko muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rigizwe n'abayobozi bakuru mu Rugaga rw'Ubucuruzi muri Arabie Saoudite (Federation of Saudi Chambers of Commerce).

Mu Ukwakira 2024 Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko rishyigikiye kandidatire ya Arabie Saoudite yo kwakira Igikombe cy'Isi cya 2034.

Mu 2021 Guverinoma y'u Rwanda n'Ubwami bwa Arabie Saoudite byasinyanye amasezerano y'ubufatanye, yasangaga andi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.

U Rwanda rufatanya na Arabie Saoudite mu nzego z'ubuvuzi, uburezi, ingufu n'ibikorwaremezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw'ikoranabuhanga, urw'imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n'ishoramari muri rusange.

Mohammed Bin Khalil Faloudah, yagizwe Ambasaderi w'Umurinzi w'Imisigiti ibiri y'intumwa z'Imana mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-w-umurinzi-w-imisigiti-ibiri-y-intumwa-z-imana-wemejwe-n-inama-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)