Abarimu bifuza ko imyaka itatu isabwa ngo bemererwe guhindurirwa aho bigisha yagabanywa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dukuzimana Appollonie wigisha mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo yabwiye RBA ko amaze imyaka iatu ahakora nyamara umuryango we utuye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru.

Avuga ko kugira ngo agere ku muryango we bimusaba nibura amafaranga ari hagati y'ibihumbi 20 Fw na 25 Fw bya tike bigatuma hari ubwo amara amezi abiri ataragera mu rugo rwe agakora adatuje.

Ati 'Amatike ni menshi cyane bisaba gutegereza nk'igihe twahembwe. Imyaka itatu isabwa ngo duhindure aho dukora ni myinshi cyane kuyihanganira ugeraho ukurambirwa.'

Icyo kibazo agisangiye na Ndayisenga Théogène wigisha mu Karere ka Huye ataha mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko nta kintu yakora kindi cy'iterambere kandi utuye kure y'umuryango we.

Dusabe Donathille ukorera i Karongi umuryango we uri mu Karere ka Huye na we yavuze ko ajya amara igihembwe atageze iwe kandi yarahasize umwana.

Ati 'Ubu ntaha ari uko igihembwe kirangiye kandi mu rugo nahasize umwana muto w'imyaka ine. Rimwe na rimwe hari igihe ukora akazi uhangayitse cyangwa utishimye kuko nk'igihe bambwira ko umwana arwaye sinaba nkigakoze rwose kandi sinahora ntega kuko amatike ni menshi.'

Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Butare Catholique, Byiringiro Dan, yavuze ko bigoye gukurikirana abarimu baba kure y'imiryango yabo kandi bagatanga umusaruro muke.

Ati 'Iyo hari nk'usabye uruhushya mu muryango we barwaye ntiruba urw'umunsi umwe gusa rufata iminsi myinshi kuko aba yagiye mu kandi karere. Iyo batashye muri weekend kandi na bwo ku wa mbere ntibagaruka kuko uba usanga habaye kure cyangwa bakabura imodoka n'ibindi.'

Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko nubwo bifuza ko imyaka yo kwimura abarimu yagabanuka, bakwiye no kwita ku kureba ku banyeshuri bahindurirwa abarimu buri gihe.

Ati 'Tugomba no kureba ku ruhande rw'ishuri kuko niba umwarimu atangiye akazi nyuma y'umwaka umwe akaba ashaka kwimurwa ishuri yigishagaho yari amaze kurimenyera n'abayeshuri bamaze kumumenyera byatera akavuyo mu mashuri abana ntibige neza. Ubu imyaka itatu ni yo yari yagengwe kugira ngo umwarimu ashobore gusaba kwimura ariko REB na MINEDUC turiteguye kwicarana n'abarimu na bo batubwire igihe bumva cyaba ari cyo cyiza.'

Mu mwaka w'amashuri 2023/24 imibare ya REB igaragaza ko abarimu 2 ,235 basabye guhabwa kwimurirwa muri bo abagera ku 1 ,226 nibo bari bujuje ibisabwa, ariko 751 gusa nibo bimuwe.

Abarimu baravuga ko igihe cy'imyaka itatu isabwa ngo bemererwe guhindurirwa aho bigisha cyagabanywa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bifuza-ko-imyaka-itatu-isabwa-ngo-bemererwe-guhindurirwa-aho-bigisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)