Bandikiye ibaruwa Ibiro by'Ubudage bishinzwe Ububanyi n'Amahanga banenga uburyo Abanyarwanda bajya muri iki gihugu bahabwamo visa.
Bashingira k'uko visa za Schengen zitagitangirwa mu Rwanda. Abazishaka bajya kuzishaka muri Kenya, ibitwara umwanya amafaranga yisumbuyeho, bigatuma abakora ingendo zigamije ubucuruzi zidindira.
Bagaragaza ko bikomeje kugira ingaruka mbi ku mikorere y'ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Budage, bityo bagasaba Ambasade y'u Budage i Kigali kongera kuzitanga mu buryo bw'agateganyo nk'uko byari byakozwe mu mezi abiri ashize.
Abasinye iyo baruwa ni abo mu bigo 15 bikora ibijyanye n'ikoranabuhanga.
Yasinyweho kandi n'amahuriro yo mu Budage atandukanye arimo Ishyirahamwe ry'Abadage bakora ibijyanye n'Ikoranabuhanga (BITMi), iry'abakora Ubucuruzi buto n'Ubuciriritse (BVMW) n'Ihuriro ry' Abadage n'Abanyafurika bakora Ubucuruzi.
Perezida wa BITMi, Oliver Grun, yavuze ko kubera icyuho cy'abakozi bafite ubumenyi bwifuzwa, ibigo by'ikoranabuhanga byo mu Budage biri kwishingikiriza ku bindi bihugu mu kuziba icyo cyuho.
Imibare igaragaza ko nko mu 2040 u Budage buzagira ibibazo byo kubura inzobere mu bijyanye n'ikoranabuhanga zirenga ibihumbi 660, u Rwanda rugafatwa nk'uwafasha mu kuziba icyo cyuho cyane ko rwiyemeje kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga.
Grun ati "Icyo dukeneye ni uburyo bwo gutanga visa bunoze, budaca abantu intege, bwakomeza koroshya ubufatanye mu by'ubukungu. Ni ibintu by'ingenzi mu buri uru rwego rwacu.'
Umuyobozi Wungirije w'Ihuriro ry'Abadage n'Abanyafurika, Claudia Voß, yavuze ko koroshya uburyo bwo kubona viza ari imwe mu ntambwe zikenewe kugira ngo politiki y'u Budage ku bufatanye bwayo na Afurika igire akamaro.
Ati 'Ni ukwivuguruza ku Budage. Ni gute uvuga ko ushaka ubufatanye na Afurika mu by'ubukungu, nyamara ukima amahirwe Abanyarwanda yo kujyayo, inzira zo kubona viza zikagorana.'
Uyu muyobozi yavuze ko hakenewe igisubizo cyihuse bitabaye ibyo, 'Abafatanyabikorwa bacu bazadutakariza icyizere ndetse tunabure amahirwe twari dufite."
Ubushakashatsi bwakozwe n'impuguke mu bijyanye n'imigenderanire, Mehari Taddele Maru, bugaragaza ko kuva mu 2014 kugera mu 2022, igipimo cyo kwima Abanyafurika viza za Schengen cyazamutse kigera kuri 30% kivuye mu 18%. Iki gipimo kirenze kure impuzandengo y'Isi yose ya 17.5%.
Ufite viza ya Schengen aba afite uburenganzira bwo kujya mu bihugu 27 byo mu Burayi muri 44 bigize uyu mugabane wa wa gatandatu mu bunini.
