Urukomatane rw'ibibazo bituma urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Dr. Dusingize yasobanuye ko ikigare, amakimbirane, kuburira umwanya abana mu miryango, ibibazo by'ubuzima no gushaka kwinezeza aribyo nyirabayazana yo kwishora mu biyobyabwenge.

Ati 'Uru rukomatane rwose rutuma urubyiruko rwinshi ruhindura imitekerereze bityo rukisanga mu biyobyabwenge.'

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere turindwi mu mwaka ushize, bwerekanye ko mu myaka itanu Abanyarwanda bangana na 21.306 ari bo bivurije mu mavuriro hirya no hino mu gihugu kubera ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko 56,5% y'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 13 na 24 rwanyoye inzoga byibura rimwe mu buzima bwabo naho 15,4% bazinyoye ari nyinshi mu gihe gito.

Bwerekanye ndetse ko 5,3 % by'urubyiruko rwari rwarakoresheje ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Buvuga kandi ko ibiyobyabwenge bikunze gukoreshwa birimo inzoga ku rugero rwa 50.6%, itabi riri ku 10,6% ndetse n'urumogi rufite 5,3%.

Dr. Dusingize Marie Paul yavuze ko urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge kugira ngo rwemeze bagenzi barwo bari kumwe mu kigare.

Ati 'Rimwe na rimwe ni ugushaka kwinezeza no guhunga ibyo bibazo nyamara bikarangira batagarutse ahubwo babaye imbata.

Yerekanye kandi ko kugira ngo ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, nk'agahinda gakabije, ihungabana n'ibindi bishobora gutuma urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge nk'uburyo bwo kwivura, bityo bigasaba gutanga ubuvuzi buhagije.

Zimwe mu nama yatanze harimo gushyiraho gahunda zo kwigisha urubyiruko ibijyanye n'ingaruka z'ibiyobyabwenge no kuruha ubumenyi bwo kurufasha gufata ibyemezo bizima.

Yongeyeho ko hakenewe kongera ubukangurambaga mu rubyiruko, ababyeyi bagahwiturwa bityo bagaha abana babo umwanya aho kubaharira abakozi kubera akazi kenshi.

Hari kandi kugana ibigo bitanga ubufasha ku bafite ibibazo bituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n'ubufatanye mu kubahiriza ingamba za leta zo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ryabyo mu gihugu.

Ati ''Inama za mbere ziragirwa ababyeyi. Bakwiriye kurushaho kwegera abana babo , aho ku barutisha akazi, naho urubyiruko rwitabire siporo.'

Yasoje agira avuga ko urubyiruko rwose rutazabona uruha akazi, arushishikariza kwihangira imirimo kuko iyo ufite icyo ukora aricyo ubwonko buhugiraho.

Umushakashatsi mu bijyanye n'imitekerereze n'imibanire ya muntu, Dr. Dusingize Marie Paul, yagaragaje zimwe mu mpamvu zishora urubyiruko mu biyobyabwenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukomatane-rw-ibibazo-ibituma-urubyiruko-rwinshi-rwisanga-mu-biyobyabwenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 20, July 2025