Miliyoni 80 Frw ku gihembwe: Ab'i Gicumbi bakomeje guhindurirwa ubuzima n'ubuhinzi bw'ikawa - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Mu 2023/2024 ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$. Uretse ibyo ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko abanywi n'ikawa baba bafite ibyago bike byo kurwara indwara zifata umwijima, diabetes yo mu bwoko bwa kabiri n'ibindi.

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru bashimangira ko binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi, imibereho yabo yatangiye guhinduka aho kugeza ubu basigaye bakirigita ifaranga abandi ikabafasha kwishyurira abana amashuri.

Perezida wa Koperative Dutubure Kawa Gihuke, Habyarimana Diogène, avuga ko kubera uburyo ahantu batuye hateye hari imisozi ihanamye cyane ku buryo nta kintu cyaheraga.

Byaterwaga n'uko ibyo bahingaga byose byatwarwaga n'isuri ariko binyuze muri 'Green Gicumbi' bashishikarijwe guhinga ikawa, ubu basigaye binjiza miliyoni 80 ku gihembwe.

Ati 'Ikawa yahinduye ubuzima bw'abantu batuye hano. Nk'ubu iki giti ku gihembwe gishobora kuvaho ibilo bigera kuri 12. Ubu ikilo kiri kugura 800 Frw. Dufite ibiti ibihumbi 100. Iyo ukoze imibare ubonamo arenga miliyoni 80 Frw.'

Habyarimana yakomeje avuga ko na we yiteje imbere cyane ko ubu abasha kwishyura amafaranga y'ishuri ku gihe ndetse abana batakibirukana.

Ati 'Kuva natangira guhinga ikawa nta mwana wanjye bongeye kwirukana, kubera ko bajya ku ishuri amafaranga yose narangije kuyishyura.'

Uwingabire Marie Thérèse na we ni umuhinzi w'ikawa wabitangiye mu 2020. Kugeza ubu amaze kugera ku biti by'iki gihingwa birenga 3000.

Yagaragaje ko umusaruro akura mu buhinzi bw'ikawa wamufashije kuvugurura inzu ye yari ishaje ishyira ubuzima bwe mu kaga.

Habiyaremye François Xavier, ushinzwe ubuhinzi bw'ikawa n'icyayi mu mushinga Green Gicumbi, yagize ati 'Tujya gutera ikawa twari dufite intego yo kongera agaciro ubutaka kubera ko aha hantu hahanamye kandi ubu buhaname bwatumaga nta musaruro wavaga mu bihingwa byahingagwamo.'

Koperative Dutubure Kawa Gihuke ifite abanyamuryango bagera ku 137 bahinga kuri hegitari 40.

Umuyobozi w'Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney ari gufatanya n'abahinzi gusoroma ikawa
Abahinzi b'ikawa b'i Gicumbi bagaragaza ko ikomeje kubateza imbere
Habiyaremye François Xavier, ushinzwe ubuhinzi bw'ikawa n'icyayi mu mushinga Green Gicumbi, yavuze ko intego nyamukuru yo gutera ikawa muri aka kagari ka Gihuke yari ukongerera agaciro ubutaka
Habyarimana Diogène avuga ko kuri ubu yishyurira abana be amafaranga y'ishuri mu mafaranga akura mu buhinzi bw'ikawa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-80-frw-ku-gihembwe-ab-i-gicumbi-bakomeje-guhindurirwa-ubuzima-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 3, July 2025