Umuvuzi utazi amateka y'igihugu ntashobora kuvura ibikomere byacyo - Inama zahawe abakora mu rwego rw'ubuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa bitabiriye ku wa 6 Kamena 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Urugaga rw'Abahanga mu by'imiti, Urugaga rw'Abaganga n'Abaganga b'Amenyo, Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza n'Urugaga rw'abakora imyuga ishamikiye ku buvuzi, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaganga b'Amenyo, Col (Rtd) Dr. Afrika Gasana Guido, yabwiye abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi ko bafite inshingano yihariye yo kurwanya no kwamagana abagoreka amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimangiye ko kwibuka bidakwiye kuba igikorwa cy'umugenzo gusa, ahubwo ari inzira ikomeye yo gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda no kubaka icyizere cy'ejo hazaza.

Ati 'Ni yo mpamvu dufite inshingano zo kwamagana imyumvire ya bamwe igoreka amateka, kwirinda kwirengagiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwirinda gutesha agaciro ubukana bwayo no kugira uruhare mu kunyomoza abatangaza amakuru y'ibinyoma no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho ikigaragara hose.'

Yashishikarije urubyiruko kurangwa n'indangagaciro nyarwanda, kwirinda urwango n'amacakubiri no kugira uruhare mu kubaka igihugu kizira ivangura n'urwango.

Komiseri muri IBUKA, Dr. Augustin Nshimiyimana, yahamije ko kwibuka ari ubuzima, kuko bifasha kongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no komora ibikomere by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yongeyeho ko kwibuka ari umusingi w'ubumwe n'ishingiro yo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bisubiza agaciro Abatutsi bazize Jenoside.

Dr. Nshimiyimana yashimangiye ko abarokotse bafitanye igihango gikomeye na Perezida Paul Kagame n'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikabahesha ubuzima n'icyizere cyo kubaho.

Ati 'Abarokotse tugomba guhobera ubuzima twahawe, tukabukomeraho, tukabubungabunga kandi tukaba ku isonga mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, kirangwa n'amahoro n'ubutabera.'

Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko amahame igihugu cyiyemeje kugenderaho ari isoko y'ubumwe, amahoro n'ubutabera.

Ati 'U Rwanda rwiyemeje kuba igihugu gishingiye ku kuri, ku bumuntu no ku mateka adafifitse. Ayo mahame yanditswe si imirongo y'amategeko gusa, ni umurongo ngenderwaho wo kubaka ejo hazaza twifuza.'

Yibukije ko aya mahame remezo agize igihango cya Leta n'abaturage bayo, cyane cyane ku gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n'ipfobya byayo no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Prof. Dusingizemungu yasabye abakozi bo mu nzego z'ubuzima kurushaho kumva ko kuvura atari ukurwanya indwara z'umubiri gusa, ahubwo ko bisaba kwiyumvamo amateka, kuyasobanukirwa no kuyasangiza abandi.

Ati 'Umuvuzi utazi amateka y'igihugu ntashobora kuvura ibikomere byacyo. Kuvuga amateka ni igice cy'ubuvuzi; ni umuti utangwa mu ijambo rikiza.'

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere ya Serivisi z'Ubuvuzi n'iz'ubuzima rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Rukundo Athanase yasabye abakozi bo mu nzego zinyuranye z'ubuvuzi gukomeza kugira uruhare rugaragara mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abagoreka amateka y'ukuri.

Yagize ati 'Tugomba kwibuka ko turi abaganga b'umubiri n'imitima. Tugomba guharanira ko abarokotse Jenoside bahabwa serivisi z'ubuvuzi zifatika, harimo n'ubufasha mu mitekerereze no mu mibereho, kugira ngo bagire ubuzima bwuzuye n'icyizere cyo gukomeza kubaho.'

Ingaga zishamikiye kuri Ministeri y'Ubuzima ni zo murinzi w'amategeko, icyubahiro n'ishema by'umwuga wabo, zikanarengera ubuzima rusange bw'abaturage. Zibungabunga ubusugire bw'amahame yerekeye imyifatire myiza, ubwangamugayo n'ubwitange bya ngombwa mu mirimo yabo, zinareba ko abazigize bose bubahiriza ibyo bashingwa n'umwuga, kimwe n'amategeko n'amabwiriza abagenga.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanga mu by'Imiti DCG (Rtd) Stanley Nsabimana yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside
Umuyobozi uhagarariye Abayobozi Bakuru b'ibitaro mu Gihugu Dr. Ayingeneye Violette yunamiye inzirakaregane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Shema Fabrice, Umuyobozi w'Ikigo nyafurika gikwirakwiza imiti, yunamiye inzirakarengane z'Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre yashyize indabo ku mva
Hacanywe urumuri rw'icyizere rushimangira icyerekezo gishya u Rwanda rwihaye nyuma ya Jenoside
Komiseri muri IBUKA, Dr Nshimiyimana Augustin, yasabye abakora mu buvuzi kumenya amateka y'igihugu
umuyobozi w'urugaga rw'abahanga mu by'imiti DCG (Rtd) Stanley Nsabimana ubwo yashyikirizaga IBUKA inkunga yagenewe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Urugaga rw'abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi Korukire Noel yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaganga n'Abaganga b'Amenyo, Dr Afurika Gasana Guido, yasabye abakora mu buvuzi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Abayobozi batandukanye batandukanye bitabiriye iki gikorwa kigamije gusubiza agaciro bambuwe ubuzima bazizwa uko bavutse
Dr Rukundo Athanase yasabye abakora ubuvuzi guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Depite Sibobugingo Gloriose yashyigikiye ingaga zishamikiye kuri Minisiteri y'Ubuzima mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Rukundo Athanase yasabye abakora ubuvuzi guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Abitabiriye bongeye kwibukiranya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, biyemeza ko itazasubira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-rwego-rw-ubuvuzi-biyemeje-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)